Fri. Sep 20th, 2024

Mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Ruli, Akagari ka Jango, Umudugudu wa Murehe yatabawe  Habarurema w’imyaka 23 wari waburiwe irengero guhera kuri uyu wa Gatatu mu cya kare, nyuma y’uko hari ikirombe cyamugwiriye.

Habarurema ni mwene Banganshaka Pascal na Primite Nyiransengimana, akaba yaraguye mu cyobo ubwo yari ari kumwe na mugenzi we bagiye gutegurira abo bakorana ngo baze gutangira akazi bameze neza.

Uyu mugabo w’umunyamugisha akomoka mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke.

Yari umukozi w’ikigo gicukura amabuye y’agaciro kitwa Ruli Mining Ltd.

Abatabazi bamukuye muri uriya mwobo bavuga ko ikirombe cyamuhanukiye ariko kigasanga yarangije kugwa, ikirombe kigasanga yihishe mu mwenge binjiriramo bajya imbere cyane mu kirombe bityo ibitaka n’ibiti ntibyashobora kumugeraho.

Habarurema ugaragaraho itaka ryinshi avuga ko muri rusange ameze neza uretse ko atabasha kumva kubera ko amazi yamugiye mu matwi kandi akaba ababara ku gice cyo hasi y’amaguru.

Yajyanywe mu bitaro bya Ruli kwitabwaho n’abaganga.

Igikorwa cyo kumushakisha cyari cyahuruje imbaga harimo n’abayobozi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *