Fri. Sep 20th, 2024

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu (ASOC), ryafatiye mu Karere ka Nyabihu abagabo babiri bari batwaye kuri moto igikapu kirimo udupfunyika 1,980 tw’urumogi.

Abafashwe ni umugabo w’imyaka 28 na mugenzi we w’imyaka 37, bafatiwe mu mudugudu wa Rwanyirangeri, akagari ka Jaba mu murenge wa mukamira, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi, bari kuri Moto yaturukaga Nyabihu yerekeza mu Karere ka Muhanga.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko bafashwe  ahagana ku isaha ya saa munani z’amanywa biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati:”Twahawe amakuru n’umuturage ko hari moto ihetse ibiyobyabwenge, ivuye Nyabihu irimo kwerekeza mu karere ka Muhanga. Abapolisi bari mu kazi  mu kagari ka Jaba, baje guhagarika iyo moto, basaka  icyo gikapu bari bafite basangamo udupfunyika tw’urumogi 1980.”

Bakimara gufatwa biyemereye ko urwo rumogi ari urwabo bari bakuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bakaba bari barushyiriye abakiriya babo mu Karere ka Muhanga.

CIP Rukundo yashimiye abakomeje gutanga amakuru kugira ngo abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge bafatwe, batarabasha kubikwirakwiza mu baturage ngo bibangirize ubuzima, asaba n’ababikoresha kubicikaho kuko ari bo babatiza umurindi kandi bihanirwa n’amategeko.

Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Mukamira kugira ngo bakorerwe dosiye.

Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *