Fri. Sep 20th, 2024

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze mu Karere ka Kamonyi, yafashe umusore w’imyaka  26 y’amavuko wari ugiye kugurisha televiziyo n’ibindi bikoresho acyekwaho kwiba mu nzu y’umuturage.

Yafatiwe  ku isoko rya Mugina riherereye mu kagari  ka  Mbati mu murenge wa Mugina, ku wa Kane tariki ya 1 Kamena,  ahagana saa cyenda z’igicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 1 Kamena.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwari wibwe.

Yagize ati: ”Twahawe amakuru n’umuturage ahagana saa sita z’amanywa, avuga ko ageze mu rugo akabura ibikoresho bye birimo televiziyo, radio, bafure ebyiri n’igikapu cyari kirimo ibihumbi 50Frw. Hahise hatangira ibikorwa byo gushakisha abihishe inyuma y’ubwo bujura.”

Yakomeje agira ati: “Ku isaha ya saa Cyenda z’igicamunsi cy’uwo munsi, Polisi yaje kubona amakuru ko ku isoko rya Mugina hari umusore wari ugiye kugurisha televiziyo, radio (ampli) na bafure zayo ebyiri. Abapolisi bihutiye kuhagera bahita bamufatana ibyo bikoresho.”

Amaze gufatwa yahise yemera ko ibyo bikoresho yabyibye ku muturage utuye hafi aho mu kagari ka Mbati nyuma yo gufungura urugi rw’inzu ye akoresheje urufunguzo yari yaracurishije, ariko ko mu mafaranga yahakuye, yari asigaranyemo  Frw 5000 gusa.

CIP Habiyaremye yashimiye uwari wibwe wahise wihutira gutanga amakuru yatumye ucyekwa ahita afatwa ibyibwe bitaraburirwa irengero.

Yaburiye abakomeje kwishora mu bujura ko bakura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere, bakareka kwiba kuko bitazabahira, amaherezo bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Yashyikirijwe Urwego rw’ ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Mugina, kugira ngo hakorwe dosiye, mu gihe ibikoresho yafatanywe byashyikirijwe nyirabyo.

Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n?abantu barenze umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *