Fri. Sep 20th, 2024

Pasiteri Theogene Niyonshuti “Inzahuke” uzwi cyane mu bikorwa by’ivugabutumwa yitabye Imana aguye muri Uganda, azize impanuka y’imodoka nk’uko byemeje n’itorero rya ADEPR yasengeragamo.

Umuvugizi wa ADEPR, Past Ndayizeye Isaie yatangaje  ko amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo.

Yagize ati”Twabimenye mu masaha ya saa kumi za mu gitondo,ko yazize impanuka ari muri Uganda, birarabaje ni ukwihangana. Yakoze impanuka, agongwa na ziriya modoka za Bus.”

Umuvugizi wa ADEPR avuga ko ari abashyitsi yari yagiye kuzanayo, baje mu Rwanda, atari mu bikorwa by’ivugabutumwa.

Pasiteri Isaie yihanganishije abakirisitu bose ba ADEPR n’abanyarwanda muri rusange.

Ati “Ni inkuru ibabaje ku Itorero n ‘abanyarwanda benshi bamukundaga mu ivugabutumwa. Yari afite impano yihariye y’ivugabutumwa ,kubwira ivugabutumwa ku bazahajwe n’ibiyobyabwenge kandi nawe yari urugero rwiza rw’ibyo Imana ihindura ubuzima bw’umuntu.”

Hari benshi bari bugorwe no kubyakira, turakomeza kubihanganisha, ari Itorero n’abanyarwanda bakundaga umurimo w’ivugabutumwa, n’itorero yari abereye umushumba.”

Umwe mu bavugabutumwa bo kuri paruwasi ya Muhima, yatangaje ko kuwa gatatu w’iki cyumweru ari bwo yafashe urugendo rujya Uganda .

Ati “Yagombaga kwigisha kuwa gatatu,ahantu bita ku kinamba,abahakanira ababwira yuko abonye urugendo rumutunguye,agiye iKampala, iryo vugabutumwa ni njye wagiye ndarikora.Amakuru ye nyamenye muri iki gitondo , nyahawe n’abantu benshi babinsobanuriye. Ni uko Pasitoro theogene yasoje urugendo.”

Pasiteri Theogene Niyonshuti yitabye Imana muri Uganda, ni nyuma yaho yari amaze iminsi mu bikorwa by’ivugabutumwa mu Karere ka Bugesera, muri Zion Temple Ntarama.

Pasiteri  Niyonshuti Thegene”Inzahuke” azwi nk’umuntu wafashije urubyiruko kureke ibiyobyabwenge n’inzoga yifashishije ijambo ry’Imana.

Yari umushumba wa ADEPR paruwase ya MUHIMA.

Imodoka Pasiteri  Niyonshuti Theogene yagonzwe ,aza kwitaba Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *