Sun. Nov 24th, 2024

Mu buryo bw’ubujyanama, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rusaba ababyeyi kudashyira cyangwa ngo bagumishe amashusho y’urukozasoni muri telefoni zabo kuko iyo abana  bazibonye bishobora kuzatuma bakora ibyaha byo gufata ku ngufu nibakura.

Ubu butumwa bukubiye mubyo umwe mu bakozi b’uru rwego yabwiye abaturage bo mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare mu bukangurambaga bwo kwirinda ibyaha birimo guhohotera abana no gufata ku ngufu n’ibindi byaha muri rusange.

Abagenzacyaha babwiye abatuye uwo murenge ko kwereka abana amashusho cyangwa amajwi y’urukozasoni ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Bamwe mu babajije ibibazo bakanatanga ibitekerezo, babwiye abagenzacyaha ko hari ahantu muri Nyagatare herekanirwa ku mugaragaro amashusho y’urukozasoni.

Abaturage bagize ibyo babaza RIB

Jean Paul Habun Nsabimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Isange One Stop Center muri RIB ku rwego rw’igihugu hari inama yabagiriye.

Yagize ati: “ Ubika amashusho y’urukozasoni muri telefoni yawe ugamije iki? , ko ari ho hahandi usanga umwana akinisha telefoni akayareba. Ndabizi ko nta mubyeyi wima umwana we telefoni. Ibyo kandi ntacyo bitwaye, ariko se kuki ushyira ayo mashusho muri telefoni yawe kandi uzi neza ko umwana ashobora kuyageraho? Ndabagira inama yo kuyasiba.”

Avuga ko abantu bazi ingaruka zayo mashusho bahisemo kuyasiba.

Mu nama yatanze, yababwiye ko hari ubwo abana babona ayo mashusho bakaba bahohotera bagenzi babo bigana.

Yunzemo ko iyo ubugenzacyaha bubiperereje bukamenya ko ayo mashusho umwana yayabonye muri telefoni y’iwabo, buba bifite uburenganzira bwo gukurikirana abo babyeyi mu buryo runaka.

Mu rwego rwo gutahura no gukumira ingeso mbi z’abana zishobora kubageza k’ugukora ibyaha, RIB isaba ababyeyi kujya babaza abana babo aho batinze k’uburyo byatumye bataha igicuku.

Umugenzacyaha avuga ko  kutamenya ibyo abana biriwemo bikazatuma bakora ibyaha, nabyo ari icyaha ku babyeyi, icyo cyaha kikitwa’ kutita kubo ushinzwe’.

Jean Paul Habun Nsabimana yaburiye abavugwaho kugira inzu zerekanirwamo amashusho y’urukozasoni ko bazakurikiranwa kandi inzu zigafungwa.

Anenga kuba  abaturage baratinze kuvuga ayo makuru kugira ngo aho hantu hafungwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza witwa Juliet Murekatete yavuze aberekana filimi z’urukozasoni mu nzu rusange, babikora bihishe.

Ati: “ Ubundi mu tubari no muri za salons de coiffure ni ahantu hazwi, hagaragara. Abo bazerekana rero babikora bihishe. Ubwo rero tuzakomeza guhanahana amakuru ngo tumenye aho babyerekanirwa, bakabyereka abana.”

Murekatete avuga ko ubukangurambaga bwo kubwira ababyeyi ko bidakwiye gushyira ayo mashusho muri za telefoni ari ryo pfundo ryo gukumira ko abana bayabona.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rumaze iminsi rugera hirya no hino mu Rwanda mu bukangurambaga bwo kubwira abantu ibyaha ibyo ari byo, uko bikorwa n’uburyo babyirinda.

Ni mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imwe mu nshingano z’uru rwego ari yo gukumira ibyaha.

Aho hose rusiga rwegereje abahatuye Isange One Stop Center mu rwego rwo kubafasha kubona aho bageza ibibazo byabo mu gihe koko bikwiye kuregerwa RIB.

Muri Nyagatare hari hasanzwe  Isange One Stop Centers ebyiri ni ukuvuga iya Nyagatare n’iya Gatunda ariko iya Gatunda ntiyakoraga neza.

Abagenzacyaha bari baje kumva ibibazo by’abatuye Gatunda no kubagira inama y’uburyo bakwirinda ibyaha.

Inkuru: Taarifa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *