Sun. Nov 24th, 2024

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Kicukiro yafashe umugabo w’imyaka 34 y’amavuko, wari ubitse mu nzu litiro 220 za mazutu acyekwaho gucuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yafatiwe iwe mu rugo mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga, ahagana saa tatu zo mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira, ari naho yazigurishirizaga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko uriya muturage yiyemeje kubika no gucururiza  iwe mu rugo mazutu, ngo kubera ko yabonaga ibiciro byayo birimo kuzamuka.

SP Twajamahoro avuga ko ibyakozwe n’uriya muturage bitemewe n’amategeko ndetse bishobora no guteza impanuka bikagira ingaruka ku muryango we ndetse n’abaturanyi.

Yagize ati: ”Amategeko arahari agena uko ibikomoka kuri Peteroli bibikwa,  uko bicuruzwa n’uwemerewe kubicuruza kandi bigacururizwa ahantu hazwi ni ukuvuga ku ma sitasiyo yemewe.”

Yunzemo ati: “Uriya rero wihaye gusa nk’uyirangura ahantu na ho hatazwi, akajya kuyibika iwe agamije kuzajya ayicuruza ntabwo byemewe n’amategeko. Harimo ingaruka nyinshi kuko umwana cyangwa undi umuntu ashobora gucana ikibiriti cyangwa iriya mazutu igahura n’ikibatsi cy’umuriro, abari muri iyo nzu bose bagashya, imitungo yabo ikahatikirira ndetse n’abaturanyi babo bakabigenderamo.”

SP Twajamahoro yakomeje ashimira abaturage bagize uruhare mu gutuma uriya muturage afatwa, akanafatanwa iriya mazutu itaragira ibyo yangiza, aboneraho gukangurira n’abandi kujya batangira amakuru ku gihe ku bintu byose babona bishbora guteza umutekano mucye.

Uwafashwe na mazutu yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo iperereza rikomeze.

Ingingo ya 6 y’Itegeko no 85/2013 ryo kuwa 11/9/2013 rigenga ubucuruzi bwa peteroli n’biyikomokaho mu Rwanda iteganya ko Umuntu ukora ubucuruzi bwa peteroli n’ibiyikomokaho ubwo ari bwo bwose agomba kubiherwa uruhushya n’Urwego rubifitiye ububasha.

Ingingo ya 22 muri iryo tegeko ivuga ko ahantu hihariye h’ububiko bwa peteroli n’ibiyikomokaho n’ahandi ibinyabiziga bitwara peteroli n’ibiyikomokaho biruhukira bigenwa n’Urwego rubifitiye ububasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *