Imiryango myinshi muri Leta ya Dubai yasabwe kuzinga utwangushye igahunga imyuzure ikomeye yibasiye ibice byinshi by’iyi Leta imwe mu zindi zigize Leta ziyunze z’Abarabu.
Amafoto yafashwe n’ibyogajuru arerekana ukuntu amazi yageze ku rwego rwo hejuru akaba yakwiriye hose muri uyu mujyi uri mu mijyi iteye imbere mu bikorwa remezo kurusha indi ku isi.
Amazi yabaye menshi cyane cyane mu bice birimo n’aho abagenzi bategera za gari ya moshi ndetse n’ibindi bikorwaremezo by’ubwikorezi n’itumanaho byangiritse cyane.
Imihanda ikikije ikibuga cy’indege yuzuye ku buryo abantu batabona n’aho bicara bategereje indege cyangwa bategereje ababo baza kubakira.
Byaje no kuba ngombwa ko indege ziba zihagaritswe kuhagwa ariko nyuma biza gusubukurwa nyuma y’imirimo ikomeye yo kuhakura ayo mazi.
Ikibuga mpuzamahanga kitwa Dubai International Airport (DXB) cyahagaze mu minota 25 kidakoreshwa.
Amafoto ava i Dubai arerekana imodoka nyinshi ba nyirazo basize bahungisha amagara yabo.
Inzu nyinshi zarengewe n’amazi, hari n’izatangiye gusenyuka, byose bitewe n’imyuzure imaze kuba myinshi muri iki gihugu.
Mu gihe ibintu ari uko bihagaze kugeza ubu, ku rundi ruhande ikigo cya Leta ziyunze z’Abarabu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere kiraburira abantu ko ikirere kiri bukomeze kuba kibi mu minsi iri imbere.
Leta yasabye abaturage kuguma mu ngo birinda ko hari uwasiga ubuzima muri iki kibazo kuzageza igihe ibi bihe bidasanzwe muri Dubai bizaba byagabanutse ku kigero kinini.
Kuri X hari amashusho yerekana imodoka zihenze zo mu bwoko bwa Royce Rolls ziganje muri uyu mujyi zarengewe n’amazi ndetse harimo n’iy’icyamamare kuri YouTube kitwa Jordan Welch cyifashe video cyaheze muri iyo vatiri.