Hasigaye amasaha make abanyeshuri b’i Goma n’i Bukavu bagakora ibizami by’ibyiciro by’amashuri barangije nk’uko byemejwe na Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Willy Manzi.
Yabwiye Kivu Today dukesha iyi nkuru ko we n’abandi bayobozi bo muri iriya Ntara bamaze gushyira ku murongo ibizakenerwa byose kugira ngo ikorwa rya biriya bizamini rigende neza.
Yizera ko haba muri Goma no muri Bukavu, ibizamini bizakorwa neza nta kidobya iyo ari yo yose.
Ati: “ Kuri uyu wa Mbere amashuri yose azafungura kandi abana bazakora ibizami nta kidobya na mba!”
Ni inkuru nziza ku babyeyi bari bararangije kwiheba; bibaza uko abana babo bazimuka bava mu cyiciro kimwe cy’amashuri bajya mu kindi.
Benshi muri bo bumvaga ko amashuri abana babo bize mu myaka irenga ibiri intambara imaze muri biriya bice yabaye impfabusa.
Imyiteguro mu nzego zose irakomeje, haba mu basirikare, abayobozi n’abarimu, byose bigakorwa hagamijwe ko ibizamini bizakorerwa igihe kandi mu buryo butunganye.
Abavuga ibyo gukora biriya bizami, ku rundi ruhande, bazi neza ko mu minsi mike ishize i Bukavu haturikiye igisasu kica abantu 11 bari baje kumva imigabo n’imigambi Corneille Nangaa uyobora AFC/M23 afitiye abatuye uyu murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni igikorwa cyakuye benshi umutima, abakoresha imbuga nkoranyambaga babanza gukekeranya ko cyatezwe n’ingabo z’Uburundi.
Nyuma haje kumvikana ijwi ry’umuntu uvuga igiswahili wiyitaga ko ari we muyobozi wa Wazalendo muri Bukavu wavugaga ko ari bo bateze icyo gisasu.
Yavugaga ko icyo gisasu ari icya mbere mu bindi byinshi bazatega, akaburira abayobozi ba M23 mu nzego zose ko bibeshye ko Bukavu ari kimwe na Goma.
Ati: “[…] Ubwo mwari muri i Bukavu twababwiye ko turi kumwe namwe ntimwabyemera ariko ubu noneho mwabibonye ko duhari n’imizi n’imiganda kandi abantu nka Corneille Nangaa n’abandi nkawe tuzabahiga kugeza tubafashe, aho bazashaka guca hose, haba ku butaka cyangwa mu mazi tuzabafata. Imodoka, ubwato cyangwa indege bazakoresha batembera muri Bukavu tuzabitwika.
Guhera ubu Bukavu ni nka Libya, Bukavu ni nka Gaza; niba ibintu bigomba kuba bibi; nimureke bibe bibi kandi ubu ntabyo kubivugana ikinyabupfura cyangwa kwigengesera ukundi’’.
Kuri uyu wa Mbere tariki 03, Werurwe, 2024, nibwo bizagaragara niba ibikubiye mubyo AFC/M23 yatangarije Kivu Today byo kuzakoresha abana ibizamini nyuma yo gusubira kwiga bizaba impamo.