Fri. Feb 7th, 2025

Bamwe mu mpunzi z’Abanyekongo bari bahungiye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu kubera imirwano yarimo kubera mu mujyi wa Goma, batangiye gusubira mu ngo zabo mu Mujyi wa Goma kuko umutekano ugenda ugaruka.

Kuva tariki 26 Mutarama 2025, mpunzi zibarirwa muri 500 bari bahungiye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu kubera gutinya imirwano yari mu mujyi wa Goma hagati y’ingabo za FARDC n’abarwanyi ba M23.

Abenshi bahungiye mu Rwanda bari bavuye mu bice bya Birere mu Mujyi wa Goma, Majengo, Mabanga na Ndosho, bavugaga ko bahunga amasasu menshi arimo kuvugira aho batuye baza mu Rwanda bizera ko batekanye.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda avuga ko impunzi zishaka gutaha zemerewe gutaha.

Yagize ati “Hari abagera ku ijana bamaze kubisaba kandi ntitwabangira kuko bafite amakuru ko iwabo bimeze neza.”

Umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi niwo urimo gukoreshwa ku bantu bari i Goma barimo gushaka kuza mu Rwanda, ukaba urimo gukoreshwa n’ abanyecongo bashaka gusubira mu gihugu cyabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *