Thu. Sep 19th, 2024

Ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage yafatiye mu karere ka Muhanga, abagabo babiri bacyekwaho kwiba moto mu karere ka Nyabihu.

Bafatanywe moto yo mu bwoko bwa TVS victor  RC 069 D mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi, ahagana saa tanu n’igice, itwawe n’umwe muri bo ufite imyaka 33 y’amavuko, ayihetseho mugenzi we w’imyaka 26, mu mudugudu wa Musarara, akagari ka Gitega mu murenge wa Kibangu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko aba bagabo bafashwe n’inzego z’umutekano ubwo zari mu kazi gasanzwe ko gucunga umutekano.

Yagize ati: “Mu ijoro ryo ku wa Mbere ahagana saa sita,  nibwo abashinzwe umutekano bari mu Kazi mu murenge wa Kibangu babonye bariya bagabo uko ari babiri, basunika moto barabahagarika, babatse ibyangombwa byayo barabibura.”

Akomeza agira ati: “Mu kubabaza aho bayikuye n’aho berekeje, bavuze ko baturutse mu Karere ka Nyabihu bayigendaho, bageze mu murenge wa Kibangu lisansi ibashiriraho, moto ihita izima, niko gutangira kuyisunika, banemera ko batazi nyirayo ahubwo ko bayisanze aho yari iparitse mu murenge wa Vunga bagahita bayikubita ikiboko.”

SP Habiyaremye yakomeje asobanura ko hamaze kumenyekana aho iyo moto yibwe, habayeho guhana amakuru na Polisi ikorera mu Karere ka Nyabihu, basanga koko iyo moto hari umusore w’imyaka 20 wayibwe, ari nawe wari ufite ibyangombwa byayo.

Bahise bafatwa bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza, iyo moto bafatanywe isubizwa nyirayo.

SP Habiyaremye yaboneyeho kwibutsa abagifite umutima wo kurarikira kwiba, bakumva ko bazabaho batunzwe n’ibyo batavunikiye ko bakwiye kubicikaho bagakura amaboko mu mifuka bagakorera ibyabo kuko ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage batazabura gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *