Imitima irahagaze kuri bamwe, mubatuye Intara y’Amajyaruguru , kubera gutinya guterezwa cyamunara ,nyuma yo kwishora mu bucuruzi bw’amafaranga butemewe buzwi nka “Banki Lambert” , aho basabwa inyungu z’umurengera bakabura ubwishyu.
Ni ikibazo kimaze iminsi kivugwa mu ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko mu Karere ka Burera, aho usanga bamwe mu bahatuye barateye umugongo ibigo by’imari ahubwo bakiringira abakora ubucuruzi bw’amafaranga mu buryo bw’ibanga bise ngo ni “Banki Lambert”.
Bamwe mu baturage AMAKURU MEDIA yaganiriye nabo , ariko batashatse ko dutangaza amazina yabo , bagize bati “Iyo tumaze kubura ubwishyu twisanga mu bihombo, abandi bagakurwa mu mitungo yabo, bikaba bikomeje gukurura inzangano ndetse no gusenya imiryango “.
Dr Bihira Canisius impuguke mu bukungu, agira ati” Haba ku muturage , ku bigo by’imari ndetse no ku Gihugu muri rusange ubukungu burahungabana. Usanga umuturage afata ayo mafaranga akajya kuyanywera inzoga abandi ugasanga bayishyuriyemo abana amafaranga y’ishuri . Ibyo rero ni Amakosa kuko ntabwo byakunguka vuba ni nayo mpamvu hari ibigo by’imari bizwi nka Microfinance byagiye bihomba bigafunga imiryango. Ibyo bintu Leta ikwiye kubirwanya yivuye inyuma kuko bidindinza iterambere ry’umuturage n’Igihugu muri rusange.”
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice we arasaba abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare bigakumirwa ndetse bakirinda ibyo bikorwa kuko binyuranyije n’amategeko ikindi ngo bikomeje gukurura inzangano n’Amacakubiri.
Kugeza ubu mu ntara y’Amajyaruguru muri rusange , nta mubare uzwi w’abamaze kwamburwa ibyabo binyuze muri ubu bucuruzi buzwi nka “Banki Lambert”, gusa Ubuyobozi bw’Intara bukavuga ko atari ubwa mbere bumvise aya makuru , kuko usanga nk’ubuyobozi bakunze kubimenyeshwa n’inkiko zamaze kubifataho ibyemezo.