Iminsi ibarirwa ku ntoki uruganda rutunganya Kawunga rwa IAKIB rufunguye, rwahise rufunga imiryango.
Bibaye mugihe abanyamuryango bari banyuzwe n’inkuru yo kongera gukora kwarwo, nyuma y’imyaka 3 rudakora ,kuko ngo byari koroshya kubona ibiryo by’amatungo na Kawunga muri rusange.
Uru ruganda rwakoze iminota itarenze 16, kuko bimwe mu bikoresho byarwo byahise biturika ku munota wa 17. Bamwe muborozi bavugako ari ho bakuraga ibiryo by’ amatungo mu buryo buboroheye ndetse bakanahakura Kawunga yo kwiririrwa none kugeza magingo aya ntibazi ikibazo uru ruganda rwagize, akaba ariho bahera basaba Leta kugira icyo ikora uru ruganda rukongera rugakora.
Ni mu gihe Engineer Fred Ndacyayisenga , umukozi wa AGRIFACE yatsindiye kujya ikoresha uru ruganda, we arasobanura icyateye uru ruganda guhagarara ntirukomeze gukora.
Yagize ati ” Hari ibyuma byasohoraga Kawunga byari byarapfuye ku buryo nta bundi buryo bari gukoresha cyakora mu gihe kitarenze ukwezi imirimo izaba irangiye ndetse n’uruganda rwongeye gukora.”
Naho Muvunyi Jean Bosco , umukozi wa AGRIFACE ushinzwe ubucuruzi no kwamamaza, arizeza abaturage muri rusange ko uru ruganda bitarenze igihe cy’icyumweru ruzongera gutanga umusaruro.
Ubu toni 35 z’ibigori nizo zari zimaze gushyirwa muri bubiko nk’izigomba gutangira gukorwamo kawunga n’ibiryo by’amatungo, ariko basutsemo ibigori bike inshuro ya mbere ngo barebe ko uruganda rutangira gukora nta kibazo, mu nzu hose huzura umwotsi kubera ibikoresho byahise bishya. Ubu ibisigaye biri kumungwa ibyo aba baturage basaba Ubuyobozi ko bwabafasha gukurikirana iki kibazo mu maguru mashya.