Abaturage bakoresha Umuhanda uhuza Akarere ka Nyagatare na Gicumbi barataka igihombo kubera umuhanda wangiritse bikomeye .
Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Kiyombe na Gatunda mu karere ka Nyagatare,ndetse nabo muri Rushaki, Mukarange na Cyumba ahazwi nko mu Maya mu Karere ka Gicumbi barasaba ubuyobozi ngo bubafashe bahabwe imodoka zitwara abagenzi muri uyu umuhanda Kiyombe – Kaniga -Maya kuko hashize igihe kitari gito ubuhahirane impande zombi bwarahagaze.
Ibi babishingira ku kuba nta modoka zitwara Abagenzi zikirangwa muri uyu muhanda aho bemezako ko kuva wangirika bibasaba gutega moto kubaba bashaka kujya gusaba Service ku biro by’Uturere twabo kandi nabwo bikabasaba kubyuka igicuku.
Aba baturage bakaba baragaragaza ibihombo bari guterwa nuko umuhanda Gatunda – Kiyombe – Kaniga – Maya wangiritse mu gice cy’iburasirazuba haba ku ruhande rw’akarere ka Gicumbi ndetse na Nyagatare,none wahagaritse ubuhahirane impande zombi ,akaba ariho bahera basaba ubuyobozi kugira icyo bukora.Indi ngingo bagaragaza nuko uyu muhanda ukunze gukorerwamo ubujura mu masaha ya mu rukerera mu gihe hari uwizinduye agiye gutega moto kuko bamwe muri aba baturage bavuga ko ubu bujura bumsze gufata indi ntera ibi byose bigaterwa nuko nta modoka rusange iwunyuramo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Gasana Steven ,avuga ko bagiye kureba uko basana ahangiritse mu gihe utarakorwa mu buryo burambye kuko ngo bazafatanya n’ikigo cy’igihugu cy’ubwikorezi RTDA mu ikorwa ryawo.
Izingiro ryo kwangirika k’uyu muhanda bishingiye ahanini ku biraro byawo byangiritse , bitewe n’imvura ndetse n’ibinogo biwugaragaramo ibyo basabako byashyirwamo imbaraga kugirango bakomeze barebe uko bahahirana n’Akarere ka Gicumbi mu buryo buboroheye .