Umupolisi wo muri Zambia ukekwaho kuba yari yasazwe n’inzoga, yafunguye abantu 13 bari bafungiye kuri sitasiyo ya polisi kugira ngo bajye kwizihiza Ubunani.
Uyu mupolisi witwa Titus Phiri asanzwe akora mu bijyanye n’iperereza. Ubuyobozi bwe bwavuze ko aya makosa yayatewe n’ubusinzi.
Yahise atabwa muri yombi nyuma y’uko afunguye abagera kuri 13 bakekwaho ibyaha bitandukanye, bagatoroka kuri sitasiyo ya Polisi ya Leonard Cheelo iherereye mu Murwa mukuru wa Zambia, Lusaka.
Mu bo Titus Phiri yarekuye harimo abari bafungiye urugomo, ubujura, n’ibindi byaha. Icyakoze ngo ubwo yababwiraga gusohoka ngo bitahire harimo abantu babiri babyanze, maze 13 baba aribo bamwumvira baragenda.
Umuvugizi wa Polisi ya Zambia, Rae Hamoonga yavuze ko Phiri, wari wasinze, yagiye kuri iyo kasho, yaka ku ngufu imfunguzo umupolisi wo ku rwego rwo hasi witwa Serah Banda, wari wakoze kuri iyo kasho ku bunani.
Yagize ati “Nyuma y’aho, umupolisi mukuru Phiri yafunguye kasho ifungiyemo abagabo ni uko ategeka abakekwaho ibyaha kugenda, avuga ko bafite uburenganzira bwo kwinjira mu mwaka mushya. Mu bakekwa 15 bari bari muri kasho, 13 baratorotse. Nyuma y’ibyo, uwo mupolisi mukuru yarahunze ava aho hantu, ariko yaje gutabwa muri yombi”.
Kugeza ubu muri Zambia hatangiye umukwabo wo gushakisha aba 13 bafunguwe na Titus Phiri.