Thu. Feb 6th, 2025

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Etincelles FC bwemeje Seninga Innocent nk’Umutoza wayo mu gihe gisigaye ngo uyu mwaka w’imikino wa 2024/25 urangire.

 

Etincelles FC nta mutoza yari ifite kuva mu Ukuboza 2024, kuko Nzeyimana Mailo wayitozaga yashinjwe guta akazi.

Iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu yahise ishaka uko iganira n’uyu mutoza ku buryo bwo gutandukana ndetse itangira no gushaka umusimbura we.

Ibiganiro hagati y’ubu buyobozi ndetse na Seninga wari waratandukanye na Gendarmerie Nationale FC yo muri Djibouti byaratangiye, ndetse birangira agizwe umutoza wayo mu mikino isigaye yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda nk’uko ubuyobozi bw’ikipe bwabyemereye IGIHE.

Si ubwa mbere Seninga atoje Etincelles FC kuko yayiherukagamo mu 2019, akaba yaranyuze no mu yandi makipe arimo Police FC, Bugesera FC, Musanze FC na Sunrise FC.

Yabaye kandi Umutoza Wungirije mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ ndetse ajya yifashishwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu guhugura abandi batoza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *