Tue. Aug 5th, 2025

Ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’Imigabane (RSE) bwatangaje ko ukwezi kwa Nyakanga kwasoje neza, kuko ibikorwa byanyuze kuri iryo soko bivuye mu nzego za Leta n’iz’abikorera byakusanyije miliyari zisaga 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) Rwabukumba Pierre Célestin, yagaragaje ko ibyo byatewe n’ubwiyongere bw’imishinga inyuranye mu isoko, uruhare rw’abashoramari ndetse n’imigendekere myiza y’amasoko y’inyongera (secondary markets).

Yagaragaje ko ibyo bishimangira umusanzu w’ingenzi wa RSE mu guharanira iterambere rirambye ry’u Rwanda.

Yagaragaje kandi ko isoko ry’ibanze (primary market) ryakusanyije miliyari 98 z’amafaranga y’u Rwanda, amenshi akaba yaraturutse ku mpampuro mpeshamwenda ryazamuye abiyandikisha muri gahunda y’isko ry’impapuro mpeshamwenda bazamutse ku kigero cya 246%.

Ati: “Ubwo bwiyongere bwitezweho guteza imbere intego z’ingenzi z’iterambere zirimo no kwagura isoko ry’imari n’imigabane ndetse no kubaka ikirere gihamye cy’ubukungu buciriritse.”

Ikindi cyongereye imari kuri iryo soko ni icyiciro cya kabiri cy’isoko ryatanzwe n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari (IFC) mu gihe kiringaniye ryakusanyije miliyari 24, ndetse abashoramari bo mu Rwanda baryiyandikishijemo bakaba barageze ku kigero cya 171,4%.

Mu ntambwe ishimishije yatewe n’urwego rw’abikorera ndetse n’urwego rw’ubuvuzi, Ikigo Africa Medical Supplier PLC cyahawe uburenganzira bwo gukusanya miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda binyuze kuri iryo soko, rukaba ari rwo rwego rwa mbere rw’ubuvuzi rwashyize hanze impapuro mpeshamwenda.

Izi mpapuro mpeshamwenda z’igihe kiringaniye (Medium-Term Bonds) zizatangwa ku nyungu ya 13.25% buri mwaka, kandi zizishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *