Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, avuga ko ahazaza h’igisirikare cya Afurika haturuka ku byo abayobozi bacyo bemeranyaho ndetse no ku bu byo biyemeza mu biganiro barimo kugirana.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ugushyingo 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama ya 19 y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare yo muri Afurika (ACOC) irimo kubera i Kigali, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Ejo hazaza h’amahugurwa n’amasomo ya gisirikare muri Afurika: Gukuraho icyuho cy’ikoranabuhanga (The Future of Africa Military Training and Education: Bridging the Digital Divide).”
Muri iyi nama, Minisitiri Marizamunda yavuze ko ubufatanye nokungurana ubumenyi ari byo bizongera imbaraga ubwirinzi bwa Afurika.
Ati “Mu bihe bya none byaranzwe n’ukwihuza kw’Isi, urujya n’uruza rw’ibitekerezo n’ikoranabuhanga riri ku rwego rwo hejuru, ubushobozi bw’inzego zacu bwo kwiyungura ubumenyi, guhanga udushya no gufatanya ni byo bigena imbaraga z’ubwirinzi bwacu nk’Abanyafurika”.
Yakomeje avuga ko ibibazo Afurika ihanganye nabyo ari byinshi kandi bitandukanye, uhereye ku iterabwoba, intambara z’ikoranabuhanga, abimukira binjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibyaha ndengamipaka kugeza ku bibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ibihe.
Ati “Kugira ngo ibi bibashe kugerwaho, bisaba urubyiruko rw’abasirikare badafite gusa ubuhanga mu bya gisirikare, ahubwo banafite ubumenyi mu ikoranabuhanga, bubakiye ku ndangagaciro z’ubunyangamugayo kandi bashoboye gutekereza mu buryo buhanitse ndetse bwagutse. Ibi ni byo bigize ishingiro ry’amashuri y’ubumenyi n’ubuhanga by’ingabo mu kinyejana cya 21″.

Yakomeje ashimira ACOC ku ruhare rwayo mu guteza imbere intego imwe ihuza Amashuri Makuru ya Gisirikare ku mugabane wa Afurika. Avuga ko ibi bituma ayo mashuri asangira ubunararibonye, agahuza gahunda zayo z’amasomo, ndetse akubaka uburyo bukomatanyije bwo kurinda umugabane wa Afurika, nk’uko biri muri gahunda z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, n’iz’Ingabo zihora ziteguye za Afurika (ASF).
Minisitiri Marizamunda yunzemo ati “Ndashimira kandi Ikigo cya RDF Command and Staff College, ku buyobozi bwacyo bw’intangarugero nk’ikigo kiri ku buyobozi bwa ACOC muri uyu mwaka, ndetse no ku kwakira inama za Troika and Chief Instructors’ workshops, zabaye muri uyu mwaka. Ubwitange bwanyu bwagize uruhare runini mu gutegura neza no gutsindira iyi nama ya 19”.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare yo muri Afurika, Urwego rushinzwe Umutekano n’Amahoro muri AU, inzobere mu bya gisirikare, abafatanyabikorwa mu bya gisirikare, n’abahanga mu by’umutekano w’Akarere, baturutse mu bihugu 24.








