nzu yakorerwagamo ubucuruzi butandukanye burimo n’akabari, ahazwi nka La Bamba mu Karere ka Rubavu, yahiye irakongoka, hahiramo iby’arenga miliyoni 40 Frw.
Iyi nkongi y’umuriro itaramenyekana icyayiteye, yatangiye mu masaha ashyira Saa 10:00’ ku wa 16 Gashyantare 2026.
Iyi nzu y’ubucuruzi yahiye iherereye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Bugoyi mu Mudugudu wa Irakiza.
Nyiri iyi nyubako, Ntawangwanabose Théogène, yavuze ko nta bwishingizi bw’inkongi y’umuriro yari ifite, kuko yamaze gushaka icyangombwa cyo kuzamuramo umuturirwa ugeretse kane, akaba yari afite ubw’abakozi bazakora imirimo yo kubaka.
Mu kiganiro yagaragaje ko atewe agahinda n’ibintu by’abamukodeshaga byahiriyemo, ndetse bari baramaze kumenyeshwa ko bagomba kuyivamo kugira imirimo y’ubwubatsi itangire.
Mu bintu byakongokeyemo harimo ibya Nshimiyimana Jean Aime wacuruzaga akabari.
Yavuze ko ibyangirikiyemo biri hagati ya miliyoni 20 Frw na miliyoni 25 Frw.
Ati “Ubu ndaje mpite ntegura uko ngaruka mu Rwanda, kuko kwimura akabari bihise bijya mu byihutirwa, ibyangirikiyemo biri hagati ya miliyoni 20 Frw na miliyoni 25 Frw.”
Mu bindi byangiritse by’abandi bacuruzi harimo iby’abantu umunani bishyize hamwe bavuye mu buzunguzayi bacuruzaga imyenda n’inkweto bifite agaciro ka 12.000.000 Frw, Ntakirutimana Jean de Dieu wacuruzaga restaurant ifite agaciro ka 2.500.000 Frw.
Hari kandi Harerimana Pascal wacuruzaga restaurant wahishije ibifite agaciro ka 1.143.000 Frw, mu gihe Ntibirirwa François wari ufitemo ububiko bw’ibikoresho by’akabare yahombye ibifite agaciro ka miliyoni 2 Frw.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko nta muntu wakomerekeye muri iyi nkongi.
Ati “Nibyo koko inkongi y’umuriro twayimenye, ndetse twihutira gutabara no kuyizimya, nta muntu wayikomerekeyemo ndetse kuri ubu iperereza ku cyaba cyayiteye rirakomeje.”
Yaboneyeho gusaba abaturage bafite ubushobozi kujya bagira za kizimyamwoto n’umucanga, ndetse bakanihutira guhamagara Polisi igiye habaye inkongi.

