Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Major General Vincent Nyakarundi, yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Ni uruzinduko yatangiye ku wa 26 Gashyantare 2026, aho we n’itsinda ayoboye ubwo bari mu mujyi wa Pemba, bagiranye n’Umugaba w’Ingabo za Mozambique (FADM) zirwanira ku butaka, Major General André Rafael Mahunguane.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku gusuzumira hamwe ishusho y’umutekano muri Cabo Delgado no kurebera hamwe gahunda z’ibikorwa bya gisirikare biri imbere.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique, zashimangiye ubushake bwo gukomeza ubufatanye no gukorera hamwe mu kugera ku ntego zihuriweho z’ibikorwa bya gisirikare.
Izi ntumwa zanagiranye ibiganiro na Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo. Muri ibyo biganiro, bahawe ishusho y’umutekano uri muri iyo ntara.
Ibiganiro kandi byagarutse ku bikorwa bihuriweho by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique mu kurwanya iterabwoba, ndetse hareberwa hamwe ingamba zo kurushaho gushimangira umutekano muri iyi ntara
Maj Gen Nyakarundi yashimye ubufatanye bukomeye buri hagati y’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique, agaragaza ko ubudatsimburwa n’ubwitange byazo byagize uruhare rukomeye mu kugarura amahoro n’umutekano muri Cabo Delgado.
Yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ibikorwa bigamije gukomeza kugarura ituze mu bice byose bigize iyo ntara.
Maj Gen Mahunguane yashimiye uruhare rw’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda mu kurwanya iterarwoba, agaragaza akamaro k’ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Impande zombi zashimangiye ubushake buhamye bwo guharanira amahoro, umutekano n’ituze rirambye ku baturage ba Mozambique no mu karere muri rusange.
Mu nama yahuje iri tsinda ryo mu Ngabo z’u Rwanda na Guverineri Valige Tauabo, yashimye uruhare rukomeye rw’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda mu kugarura umutekano mu ntara yose, ndetse n’umusanzu zitanga mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bikorwa bitandukanye zikora.
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka yasuye Mocímboa da Praia, icyicaro gikuru cy’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Cabo Delgado. Aganira n’Ingabo n’Abapolisi, yabagejejeho ubutumwa bw’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bubashimira ubutwari n’ubwitange bagaragaza mu kazi kabo.
Major General Nyakarundi yabasabye gukomeza kuba maso, ashimangira ko ikinyabupfura ari inkingi ya mwamba mu gutuma bagera ku ntego y’ubutumwa barimo, bugamije gushyigikira Mozambique binyuze mu bikorwa byo kurwanya iterarwoba no gufasha muri gahunda zigamije guteza imbere urwego rw’umutekano muri iki gihugu.
Guhera mu 2021, u Rwanda rwatangiye kohereza inzego zarwo z’umutekano mu ntara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya Mozambique, aho ibyihebe byari byarayogoje ako gace abaturage barishwe, abandi bakavanwa mu byabo.
Kuva inzego z’umutekano z’u Rwanda zagerayo, ibice byinshi byagaruwemo umutekano ndetse abaturage batangira gusubira mu byabo, ibikorwa by’iterambere birimo, ibikorwaremezo by’umuriro w’amashanyarazi birongera birakora.
Muri Kanama 2025 na bwo Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique zavuguruye amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari no kurwanya iterabwoba.




