Mon. Jun 1st, 2026

Urukiko mpuzamahanga rw’ubuhuza rwanzuye ko Leta y’u Bwongereza itazishyura u Rwanda, nyuma yo kuburega rusaba kwishyura kuko amasezerano yo kwakira abimukira yasheshwe na leta nshya iyobowe na Keir Starmer akimara kugera ku butegetsi.

Leta y’u Rwanda yareze isaba kwishyurwa n’u Bwongereza miliyoni 100 z’amapawundi, ivuga ko butubahirije ingingo z’ayo masezerano yo kwakira abimukira.

Ayo masezerano yari yasinywe mbere yari arimo kohereza mu Rwanda abimukira bageze mu Bwongereza bitemewe n’amategeko, leta y’u Bwongereza ikishyura ikiguzi cyo kubatwara no kubabeshaho.

Urukiko rw’i La Haye mu Buholandi ruzwi nka Permanent Court of Arbitration rwumvise impande zombi muri Werurwe uyu mwaka wa 2026, rufata igihe cyo kwiga ku mwanzuro.

Mu itangazo rwashyize hanze, uru rukiko rwavuze ko ku bwiganze, abacamanza bemeje ko u Bwongereza butagomba kwishyura amafaranga u Rwanda rusaba, kandi ko butarenze ku masezerano bwari bufitanye n’u Rwanda.

Abunganira u Bwongereza bavuze ko leta nshya idakwiye kwishyura u Rwanda, kuko byari byatangajwe mbere ko uwo mugambi uzahagarikwa niharamuka hagiyeho leta nshya, banahakana ko Ubwongereza bwarenze ku masezerano yari yasinywe mbere.

Ni mu gihe kugeza ubu uruhande rw’u Rwanda nta cyo ruratangaza ku mwanzuro w’uru rukiko watangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kamena 2026.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru y’u Rwanda, Dr Emmanuel Ugirashebuja, ubwo yari arimo kuvuga muri uru rubanza muri Werurwe uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *