Mu Rwanda, imyidagaduro n’ibitaramo bikomeje kugira uruhare rukomeye mu buzima bw’abaturage, cyane cyane urubyiruko. Kuva ku bitaramo by’abahanzi, ibirori bya muzika, gusetsa, imikino, imurikabikorwa n’ibindi bikorwa bitandukanye, buri gihe haba hari abashaka kumenya aho igitaramo kiri, igihe kizabera n’ibizaba birimo.
Ni muri urwo rwego hashyizweho urubuga rwitwa IzzoEvents, akaba ari urubuga rugamije korohereza abakunzi b’ibitaramo kumenya ibikorwa bitandukanye bibera mu Rwanda, ndetse igafasha n’abategura ibitaramo kubimenyekanisha.
Menya igitaramo kiri hafi yawe
Ubu ntibikiri ngombwa kwirirwa uhamagara abantu ubabaza aho ibirori cyane cyane ibya Weekend bizabera ! Ushobora gusura www.izzoevents.com ukahabona amakuru ajyanye n’ibitaramo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro biteganyijwe mu Rwanda.
Uru rubuga ruzajya rworohereza cyane abakunzi b’imyidagaduro kuko aho gushakisha amakuru ku mbuga zitandukanye, bashobora gusura uru rubuga bakamenya ibirori bitandukanye biri imbere.
Abategura ibitaramo nabo bafite umwanya wabo
IzzoEvents ntabwo igenewe abakunzi b’ibitaramo gusa. N’uwateguye igitaramo ashobora kugishyira kuri uru rubuga .
Ikindi cyihariye ni uko uwifuza kumenyekanisha igitaramo cye ashobora kwinjira ku rubuga IzzoEvents, agakurikiza uburyo bwashyizweho bwo gutangaza igikorwa cye ku buntu.
Ibi bishobora gufasha cyane abahanzi, abategura concerts, promoters, DJs, clubs, amatorero, abategura inama , festivals n’abandi bafite ibikorwa bashaka kugeza ku bantu benshi.
Kuki urubuga nk’uru rukenewe mu Rwanda?
U Rwanda rumaze kugira ibikorwa remezo byinshi bifasha kwakira ibirori bikomeye, kandi Kigali ikaba yarabaye ahantu hakirwa ibitaramo n’ibikorwa mpuzamahanga bitandukanye. Urwego rushinzwe gutegura ibitaramo mu Rwanda “Rwanda Convention Bureau” rugaragaza ko Igihugu gifite ahantu henshi ubu habera ibitaramo nka nka Kigali Convention Centre, BK Arena , Amahoro Stadium, ama Hoteli menshi hose ko kwakira ibikorwa binyuranye kandi hashimishije.

