Fri. Oct 16th, 2026

Polisi yo mu Budage yafashe robot ikekwaho gukoreshwa mu guhohotera umukobwa w’imyaka 16, inatangiza iperereza ku basore babiri bakekwaho kuyigenzura kugira ngo ikore ibyo bikorwa.

 

Ibi byabereye mu Mujyi wa Cologne, muri Leta ya North Rhine-Westphalia, aho iyo robot ifite uburebure bwa metero 1,2 bivugwa ko yegereye uwo mukobwa wari kumwe n’inshuti ze, ikamukoraho mu buryo bw’ihohotera rishingiye ku gitsina.

BBC yatangaje ko iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, hafi saa sita z’ijoro, ubwo uwo mukobwa yari ahagaze imbere y’ahacururizwa amafunguro, hafi y’umujyi rwagati.

Polisi yatangaje ko iyo robot yegereye umukobwa imuturutse inyuma, ikamukora ku kibuno, ikanagaragaza imyitwarire ifite aho ihuriye n’ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina.

Uwo mukobwa yahise atabaza avuza induru, anava aho robot yari iri.

Abasore babiri, umwe w’imyaka 16 bivugwa ko ari nyiri iyo robot n’undi w’imyaka 19 bari kumwe, ni bo bari gukorwaho iperereza, bakekwaho kuba barayigenzuraga.

Polisi ikeka kandi ko abo basore bashobora kuba barafashe amashusho y’ibyo bikorwa bakayanyuza imbonankubone ku mbuga nkoranyambaga, banagira icyo babivugaho.

Nyuma yo kumenyeshwa ibyabaye, inzego zishinzwe umutekano zahise zitangira gushakisha abakekwaho kugira uruhare muri iryo hohotera.

Abo basore bombi baje gufatirwa hafi y’aho byabereye, mu gihe iyo robot yasanzwe inyuma mu modoka, aho nyirayo yari yayihishe.

Polisi yahise ifatira iyo robot hamwe na telefoni ebyiri z’abakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa, kugira ngo bizifashishwe mu iperereza.

Abashinzwe iperereza barimo gusuzuma niba hari umuntu wari uri kuyigenzura ku bushake, akayitegeka gukora ibikorwa by’ihohotera, cyangwa niba hari ubundi buryo byabayeho.

Iyi Robot yafashwe na polisi izira gukorera umukobwa ihohotera rishingiye ku gitsina

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *