Tue. Oct 20th, 2026

Muri Mutarama 2016, Donald “Chip” Pugh, wari ufite imyaka 45, yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gukora igikorwa cyatunguye benshi.

Uyu mugabo washakishwaga na polisi yo mu Mujyi wa Lima, muri Leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yohereje abapolisi ifoto ye bwite abasaba kuyikoresha aho gukoresha iyo bari bashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi byatangiye ku wa 6 Mutarama 2016, ubwo polisi ya Lima yashyiraga kuri Facebook ifoto ye yari yarafashwe mbere, isaba abaturage kuyifashisha mu kumenya aho aherereye.

Pugh yashakishwaga nyuma yo kutitaba urukiko ku rubanza rwari rujyanye no gutwara ikinyabiziga yasinze.

Pugh ntiyishimiye ifoto polisi yari yashyize kuri Facebook, ahitamo kohereza indi ye yifotoye yambaye ikoti ryiza n’indorerwamo z’izuba.

Iyo foto yayiherekeje ubutumwa bugira buti: “Mwakire ifoto nziza, iriya ni mbi cyane.”

Polisi ya Lima na yo yahisemo gukina n’iyo nkuru mu buryo bw’urwenya, ishyira ifoto yari yoherejwe na Pugh kuri Facebook, ivuga ko ari we wayibahaye, inamushimira ku bufasha bwe.

Icyakora, yahise imwibutsa ko yifuza ko aza kuri sitasiyo ya polisi kugira ngo baganire ku byaha yari akurikiranweho.

Ubutumwa bwa polisi bwatumye birushaho kumenyekana abantu benshi bayisangiza abandi, bituma iba imwe mu nkuru zavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga muri icyo gihe.

Nyuma y’uko inkuru itangiye gukwirakwira, Pugh yanavuganye na radiyo yo muri ako gace, agaragaza ko atishimiye ifoto ya mbere yari yashyizwe kuri Facebook na Polisi.

Yavuze ko iyo foto yamugaragazaga nk’umuntu utandukanye n’uko yibona, ndetse agereranya isura yari afite kuri yo n’iy’umwe mu bantu bavugwa muri filime y’uruhererekane rw’ibishushanyo bya ThunderCats.

Icyakora, mu gihe abantu bari bagikomeje kuganira ku ifoto ye nshya, polisi yari ikimushakisha kubera kutitaba urukiko.

Polisi kandi yashakaga kumubaza ku yandi madosiye ajyanye n’ibyaha yakekwagaho birimo gutwika no kwangiza imitungo y’abandi.

Ku wa 12 Mutarama 2016, Pugh yafatiwe mu Mujyi wa Century, muri Leta ya Florida, nyuma y’uko inzego z’umutekano zibonye amakuru yatanzwe n’umuturage ku hantu aherereye.

Nk’uko ibitangazamakuru birimo CBS News na Reuters byabitangaje, Pugh yafashwe nta mirwano ibaye.

Icyo gihe yari afungiwe muri Florida mu gihe hari n’izindi mpapuro zo kumuta muri yombi zari zarasohowe muri Columbus, muri Leta ya Georgia.

Nyuma yo gufatwa kwe, inzego z’umutekano zo muri Florida na zo zasangije abantu ifoto nshya yafashwe amaze gufatwa, ziyiherekeza ubutumwa bw’urwenya bumubaza niba noneho yishimiye uko agaragara kuri iyo foto.

Iyi nkuru yakomeje kuvugwa kubera uburyo Pugh yihitiyemo kohereza polisi ifoto ye ayisaba gusimbuza iyo yabonaga ko imugaragaza nabi, ariko nyuma akaza gufatwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *