Updated: Amakuru Umuseke ukesha gitifu w’umusigire w’Umurenge wa Manyagiro Zephrin Habimana avuga ko mugenzi we w’Akagari ka Rwaruyumbu afunzwe akurikiranyweho kunyereza amata ya Inyange yari agenewe abana bato muri gahunda yo kubafasha gukura neza. Mbere hari amakuru yavugaga ko afunzwe akuriranyweho kunyereza Shisha kibondo.
Uyu muyobozi nyuma yo gufatwa, Polisi yamushyikirije urwego rw’ubugenzacyaha rukorera ku murenge wa Cyumba.
Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza avuga ko ufunzwe yafashwe taliki 30, Ukuboza, 2019 akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta.
Ati: “ Ufunzwe ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwaruyumbu…Afungiwe icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, yafashwe taliki 30, Ukuboza, 2019 afungiye kuri station ya Cyumba.”
Umuhoza avuga ko icyaha uriya mugore akurikiranyweho gihanwa n’ingingo ya cumi y’itegeko ryo kurwanya ruswa.
Abajijjwe niba amakuru y’uko uriya muyobozi afungiwe kunyereza ifu ya Shisha kibondo, Marie Michelle Umuhoza yavuze ko ntacyo yabitangazaho kuko bitagaragazwa n’iperereza.
Nyuma umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Manyagiro Zephrin Habimana yabwiye Umuseke ko uriya muyobozi w’Akagari afunzwe akekwaho kunyereza amata ya Inyange yari agenewe abana bato kugira ngo bakure neza.
Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza avuga ko icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta gihanwa n’ingigo ya 10 ihana ibyaha bya ruswa.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
Iki kivuguto cy’amata meza ya Gishwati ejobundi nanjye nzagerageza.
Witegereje neza,wasanga abakozi benshi ba Leta bayisahura mu buryo bunyuranye.Hari umuturage ucukura imyobo kuli 2000 Frw per meter wampaye urugero.Mu myobo myinshi bacukuye izengurutse ikibuga k’indege,uwabahaye ikiraka yabasinyishije ko bayicukuriye 6000 Frw per meter.Niba baracukuye imyobo 200 umwe ufite 20 meters,nukuvuga ko uwo mukozi wa Leta yibye 1 600 000 Frw.Tekereza noneho abashinzwe kugura indege n’imodoka za Leta,cyangwa abubakisha imihanda.Basahura Leta za Milliards/Billions nyinshi.Gusa bajye bibuka ko gukira bitatubuza kurwara no gupfa.Kandi ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza batazabona paradizo.
Ibyo uvuga nibyo ikibazo aba auditeurs ba leta bahemberwa iki? Ariko rero iyo nkongwa yageze mu kigoli umuti ni ukukijugunya.