Nyuma y’itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri taliki 31, Ukuboza, 2019 rivuga ko nyuma yo guhabwa igitanda nta yindi serivisi umurwayi azahabwa atabanje gutanga caution(ingwate), Goverineri Gatabazi yavuze ko kiriya kemezo atari cyo ndetse ko yizeye ko kizakurwaho.
Iri tangazo ryasohowe kuri uyu wa 31, Ukuboza, 2019 rigashyirwaho umukono na Dr Philbert Muhire rigira riti: “ Ibitaro bikuru bya Ruhengeri biramanyesha ababigana bose ko nyuma yo kubona ko hari umubare munini w’abahabwa serivisi bakagenda batishyuye bigatuma ibitaro bihora mu gihombo, guhera taliki 01, Mutarama, 2020 , abazajya bahabwa igitanda bazajya bishyura caution( ingwate)…”
Iyi ngwate ihera ku 10 000 Frw kugeza ku 50 000Frw bitewe n’ikiciro umurwayi arimo( guhera ku bafite ubwisungane mu buzima, ubwishingizi runaka no ku biyishyurira) yamaganiwe kure n’abantu kuri Twitter bavuga ko abayishyizeho birengagije ko iyo umuntu arembye aba agomba kuvurwa ibindi bikazaza nyuma.
Uwitwa Emmanuel Niyitegeka yanditse kuri Twitter ati: “ Ubu se ari abo barwayi waka caution ari nawe muyobozi w’ibitaro ninde urembye? Mbega 2020 weee!!!!”
Avuga ko ubusanzwe umurwayi abanza akavurwa akishyura nyuma, ko umurwanyi atishyura kugira ngo avurwe. Iyi ngo ni gahunda izwi!
Guverineri Gatabazi ati: ‘ ibi ntabwo byemewe kandi birahagarara…’
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Hon Jean Marie Vianney Gatabazi yagize icyo avuga kuri kiriya kiganiro kiri kuri Twiiter kivuga kuri kiriya kemezo cya Dr Muhire agira ati: “Ibi ntabwo byemewe kandi birahagarara ahubwo hashyirwe imbaraga muri services batanga no kwishyuza Districts ayo baba bagomba ibitaro n’ibindi birarane. Abaturage nabo hakenewe ubukangurambaga bwo kubumvisha ko services baba bahawe zishyurwa. Hope RH will withdraw this communiqué {nizeye ko ibitaro bya Ruhengeri biri bukureho iri tangazo”
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ruhengeri bwahagaritse kiriya kemezo…
Dr Philbert Muhire uyobora ibitaro bya Ruhengeri yabwiye Umuseke ko nyuma yo kubona ko abantu bafashe ririya tangazo mu buryo ibitaro bitifuzaga, byahise bigihagarika.
Ati: “Bitewe na interpretation zabyo zagiye zigenda cyane cyane nkamwe abanyamakuru ukuntu mwabyanditse kandi atari yo intention byari bigamije mu by’ukuri, twabonye ko biduteranya n’abaturage twakira kandi iriya gahunda twari twashyizeho n’abo hari uruhande yari kubafashamo, byabaye ngombwa ko tuba turetse kuyishyira mu bikorwa hanyuma tukabanza tukavugana n’izo nzego zose.”
Avuga ko uwo ari wo mwanzuro bafashe nk’ubuyobozi bw’ibitaro kandi wahise utangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu gatatu taliki 01, Mutarama, 2019, nkimara kubona inyandiko mwakoze ejo.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
Mbega guhuzagulika wee aho si ya mitego bategana? Uyu yashishimuraga itangazo ririmo n’amakosa mu myandikire atagiye inama n’ubundi buyobozi? I Biteye agahinda.Ibi bije kandi bikurikiye ikindi kibazo cyo muri Université yaho aho Musenyeri yesuranye n’umupadiri. Ariko hariya hashobora naho kuba hatoroshye kuhayobora.Bravo Gatabazi.
Yasabye ko icyo cyemezo kivaho!ariko buriya ashobora kuba ataramenya neza Umuzigo w’amadeni uremereye ibigo by’ubuvuzi (ari umwenda bifitiwe b’ibigo by’ubwishingizi za Mituel,RAMA,MMI,…)noneho ugashyiraho abaturage bivuza bakagenda batishyuye,muri ibyo byose ikigo cy’ubuvuzi nicyo kigura ibikenerwa byose (Imiti n’ibikoresho) bigenda ku murwayi nta nkunga iyariyo yose byahawe.
Abantu rero bumva ngo ikigo ni icya Leta bakibwirako ahari Leta ifata amafaranga igashyiramo!! Oya siko biri.
Nyakubahwa Governor,byaba byiza mwegereye ibigo by’ubuvuzi mukamenya ibibazo bifite kandi mugafasha kubikemura.
Iyi interpretation mwahaye icyavugwaga mw’Itangazo ntabwo ariyo.
Ese izindi service ko tuzijyamo twitwaje amafrws kuki ku bitaro ho tutabyumva dutyo,Ibitaro birangura imiti n’ibindi bikoresho,bikihembera benshi mu babikoramo bikeneye n’andi mafrws ya fonctionnement;kuba rero abantu bumva ko bagomba kuza kubi consuming ntacyo batanze)hakishyura ubishaka ,sibyo rwose!!
Umuturage ubundi wanze kwishyura ibitaro bigenda bite? Mu minsi yashize mwagiye mubyumva aho babaga baretse kumusezerera ngo abanze yishyure,ariko itangazamakuru ryavuze ko ibitaro birimo gufunga abarwayi,….So,muragirango bigende bite???? Inzego zibishinzwe zegere ibigo by’ubuvuzi byishyurizwe hanyuma muzumveko Hari ibibazo bizagaragara muri Service delivery…
None niba iyo leta idafata amafranga ngo ishyire mu kigo cy’ubuvuzi siyo yashyizeho mitiweli na za Rama? yakoze inyigo neza? Niba idashyira mu buzima bw’abanyarwanda ishyira muri Arsenal na Rwanda air se ibyo urumva wabizana ku muturage? Ibyo ndumva nta muyobozi n’umwe mu gihugu washyigikira ibyo wanditse hano.
Ariko buriya ntibyari ngombwa ko Umuyobozi w’ibitaro Afata Icyemezo kitaganiriwe n’ubuyobozi bw’abahabwa Services ikindi Governor siwe Wegera Ibitaro ahubwo Ibitaro byegera Ababihagarariye muri level uko zikurikirana z’ubuyobozi. Ntitwakwirengagiza ko Governor Aba Muri Central Government Kandi Akaba no Muri Excutive Power Authority, so why batinyuka Gufata Icyemezo Excutive atasinyeho bakagitangaza? Ahubwo hategurwe Amahugurwa ya Leadership ku bayobozi b’ibigo. Murakoze.
RSSB ntiyishyura kandi abaturage batanga aya Mituelle.
Ikindi Governor arahubuka ajye abanza abaze abone gusubiza ibyo azi.
Mubona atagumura abaturage ngo bivuze batahe?. Leta yakagombye kumubaza impamvu service y’ubuzima ayizambya yarangiza agashimagira ko abarwayi batishyura ibyo bagiye gukorerwa. Ninde ujya Ku murenge atanyuze Ku irembo ashaka icyangombwa?
Nibyo se koko burya uturere tugira amafaranga ateganyijwe yo kwishyurira abatishoboye?Hon.Gatabazi uwamuha kuyobora Hospital icyumweru.Yahita yandika asezera akemeza ko umuvuduko ibitaro biriho umusiga’!
Amafaranga hari ubwo abura erega kandi umuntu ashaka seruvisi cg ikintu. Eh eh eh harya ya kriso yarishyuwe
Jye byari byantangaje cyane, uriya muyobozi w’ibitaro ubanza atazi uko system ikora.
Abantu mwanditse hano niba mukora kwamugaga mukaba mufite imyumvire imeze gutyo haba hari ikibazo murumva umuntu yagira impanuka itunguranye akajyanwa kwamuganga ngo nabanze yishyure 50.000frw ubwo nibwo butabazi mwize mwakwiye kwita kumurwayi mugihe harigushakwa amafaranga ko tutabishyuza abo murangarana bagapfa tujye tubabwira ngo munsubize umuntu wanjye uko namubahaye namafaranga yanjye .
Wowe Bosco uravuga nk’aho utazi ibyo kwa muganga ahubwo, ese wari uzi ko ariya mafaranga ya caution yakwa mubindi bitaro nka RMH, Butaro, Byumba n’ahandi? bose ntibavura abanyarwanda se? kuki se ikibazo kibaye mu Ruhengeri? Governor yibuke ko HE we ubwe aherutse kubaza impamvu ibitaro binanirwa kwishyuza service byatanze, kwaka ariya mafaranga ya caution niba rero bwari uburyo ubuyobozi bw’ibitaro buhisemo gukoresha sinumva ikibazo kirimo, twibukiranye neza kandi ko niyo byaba umurwayi urembye kandi adafite ubushobozi byanze bikunze aravurwa iby’amafaranga akazabibazwa nyuma.
Hari ibintu tubwirwa ngo ni iterambere ariko washishoza ugasanga ni iterambere mu magambo gusa ariko mu bikorwa ntaryo! Muraza mukikomanga mu gituza ngo abaturage hagati ya 80 na 90% bamaze gutanga Mituelle, wagera mu bitaro bati nta miti ihari, mukandi kanya ukumva Ibitaro birataka ko Leta itabyishyura imyenda ya za Mituelle! Wajya muri RSSB bati tugiye kwifashisha za Contreventions za POLICE, ayo mu masosiyete ya Telephone ngo hadhobore kubona byibuze 40% yo kwishyura ibirarane by’imyenda Leta ibereyemo amavuriro n’ibitaro!
Mutubwire, imibare mutanga muri WORLD BANK, IMF, muyikura he?! Ibyo byuho bikomeza kwigaragaza muri service z’ubuzima, nibyo tuboneraho “NOTE” nziza mw’iterambere?!
Urwo kandi rwari urugero ruto rw’ibijyanye n’ubuzima! Ugiye mubijyanye n’imyigire wakumirwa aho ababyeyi basigaye barasimbuye Leta mu kubazwa amafaranga y’inyubako z’ibigo by’amashuri, bakishyura za Minervale z’umurengera, Bakishyura umutekano,…! Leta harya wowe ubazwa iki?! Ukora iki? Imisoro dutanga ishorwa he?! Mperutse kumva bavuga ko LETA yagiranye amasezerano yo guha agera kuri Miliyari 10 buri mwaka ikipe ya PSG yo mu bufaransa mu rwego rwo kureshya ba mukerarugendo! Aya mafaranga kucyi atishyurwa ibitaro n’amavuriro imyenda ibi bigo biberewemo na Leta aho kujya kuyaha abagashize?! Harya dukomeze dukome mu mashyi?! Nyamara ubanza abafata ibyemezo babifata uko bishakiye kuko ntawe bikanga wababaza ibyo baba bakora bitabonekamo inyungu zigaragarira buri wese! Niba se twarungukiye muri VISIT RWANDA, kucyi iyo nyungu itishyuye ibitaro ngo hazibwe icyuho cy’iyo myenda?! Ninde wansubiza?
@Kamugi ntacyo nongera a ce que Makuza a dit.
Nagusubiza. Ntabwo buriya umuturage wese yamenya ngo priority niyi niyi buriya uwashoye(yego uwashoye) muri PSG ntumurenganye namba. igihugu gikeneye exposure kugirango baba abasura ingagi n’abaza gukora inama n’ abandi wenda bashora imari bamenye uko igihugu gihagaze, naho ibitaro byo bigomba nabyo kwishakamo amafranga niyo yaba 40% kandi kwaka caution ntibivuga ko uzaza ari emrgeny batazamuvura. mu myaka ya za 2010 havuzwe cyane icyitwa obamacare. ukeka ko cyaje kuko nabo ibyo bibazo abanyamarika batahuraga nabyo?
None kubeshya ko abanyarwanda bafite ubwisungane mu magambo bigasiga iheruheru ibitaro n’amavuriro nta GIPINDI ubibonamo? Icyo kinyoma gishyire mu mibare ya IMF na World Bank twumve!
Ndagushyigikiye
Yewe ibibazo ubajije ndabona ntawabyiviramo mu kugusubiza cyane cyane ko byuzuyemo ukuri kudanangiye. Gusa iyaba abantu nkawe babaga benshi no mu bayopbozi bakabonekamo ariko ntibaceceke kuko n’ubundi barimo ariko bafite ibiryo mu kanwa. Mu rwego rwo kugira ikinyabupfura ntawuvugana ibiryo mu kanwa.
Arko nge bijya binyobera, ntibazi uko dutanga amafranga ya mutuelle, mu rugo turi 12 dutanga 3600 habuzemo umwe ntabwo tuvurwa, none intumwa zarubanda zatuvuganiye Kiri cyemezo cya doctor kigashigikirwa mutuelle ikavaho tukazajya dutanga ingwate zubuzima? Dr rwose niba ushaka kugira ibitaro banki ubwo uwagutumye mwongere muganire mukosore ririya tangazo. Kdi uzabe imbabazi abagana ibitaro bya ruhengeri.
Uzajye I Kanombe urebe ko hari n’ugusuhuza utarayatanga maze ubone uze gutanga inama mu Ruhengeri