Abaturiye umuhanda uherutse gutunganywa guhera Rwandex kugeza kuri masangano y’imihanda ahitwa Sonatubes bavuga ko amatara awucanira yapfuye. Ngo araka nyuma y’igihe gito akazima gutyo gutyo… Hari abaturage bibwe bityo bagasaba Polisi na REG kubatabara.
Umuhanda uturuka Rwandex uzamuka ugana kuri Sonatubes ni mushya. Abawuturiye bavuga ko kuba amatara awumurikira ataka neza ari ibintu byo kunenga kuko bari bishimiye ko bagiye kujya bamurikirwa, bagaca mu muhanda nta cyo bikanga.
Kubera ko bamwe mu bacururiza hafi y’uwo muhanda bari baramenyereye kuraza imodoka zabo ku ibaraza bizeye umutekano( kuko hararaga habona) ubu baratakamba bavuga ko hari insoresore zitwikira ijoro( kuko amatara aba yazimye) zikiba bimwe mu byuma by’imodoka zabo.
Umucuruzi witwa Niyonzima yabwiye Umuseke ko kiriya kibazo cyatangiye mu ijororo kuwa 31 Ukuboza, 2019 rishyira 01, Mutarama, 2020.
Ati: “ Aya matara yatangiye gupfa mu ijoro rishyira ubunani. Natashye mu ahagana saa kumi za mu gitondo nsize imodoka yanjye ku ibaraza nk’uko bisanzwe kuko yari imaze igihe iharara kubera ko habonaga ariko amatara aza gupfa, aho mbyukiye nje kuyireba nsanga batwayemo ibyuma bifite agaciro kagera ku Frw 200.000”
Avuga ko kuba amatara ataka neza biha uburyo abo yise inzererezi bakaza kwiba.
Ngo no mu ijoro ryakeye( kuri uyu wa Gatanu) hari imodoka yo mu bwoko bwa Harris yaraye yibwemo icyuma aho yari iri hafi ya station ya essence.
Niyonzima asaba ikigo cy’igihugu gikwirakwiza ingufu( REG)gukora ibishoboka byose ariya matara akongera kubona neza.
Asaba Polisi ko mu gihe ariya matara yaba aratakora neza, yareba uburyo uriya muhanda wacungirwa umutekano kuko ari umuhanda munini, mushya kandi uturanye n’ibikorwa by’abaturage ndetse na Minisiteri y’ubuzima.
Polisi yibutsa ko umuhanda ugitunganywa, ikabasaba gushyiraho ababarindira ibinyabiziga.
Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera avuga ko kuba amatara yaka mu gihe runaka akongera akazima biterwa n’uko umuhanda ucyubakwa, utararangira.
Ngo kuba hari ibigitunganywa nko guteramo ibiti, ubusitani n’ibindi bishobora kuba aribyo ntandaro y’icika rya hato na hato ry’amashanyarazi awumurikira.
Ku rundi ruhande CP Kabera avuga ko nta kinyabiziga cyagombye kurara ku ibaraza ry’iduka nta burinzi nyiracyo yagishakiye.
Ati: “ Abaturiye uriya muhanda rwose bumve ko ari umuhanda ugikorwa kandi bakore uko bashoboye imodoka zabo baziraze mu ngo zabo, abo bidakundiye bazishakire uburinzi. Ntabwo Polisi yajya irarira imodoka z’abaturage ziraye nku mbaraza.”
Avuga ko icyo Polisi igiye gukurikirana ari ukumenya igihe imirimo yo ubusitani buri hagati y’amapoto izarangirira ariko agasaba ba nyiri ibinyabiziga gufata ingamba zo kubirinda.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
Kuba amatara yaka akongera akazima mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka ni ibisanzwe ! Na down town aho bategera imodoka bijya bihaba.
(It’s a joke, plz)
Kuza gusobanura ngo nuko umuhanda ukirimo gukorwa usobanura ko amatara yaka akongera akazima kereka niba bayazimya mu gihe bari kuwukoramo bitabaye ibyo ndabona ibona impamvu 2. Icyo bita délestage bitewe n’ingufu nke impamvu ya kabili ni installations zakozwe nabi.Biramutse bibaye iyo mpamvu ya 2 byaba biteye agahinda muri 2020 aho 70% b’abanyrwanda tuzaba dufite amazi n’amashanyarazi.