Sat. Sep 21st, 2024

Bagenzi babo batabashije gukomeza na bo babashimiyeImikino yo ku munsi wa 16 wa shampiyona ibanza, Kuri Sitade ya Kigali APR yanganyije na AS Kigali 0-0, SC Kiyovu inganya na Etincelles 0-0, Mukura VC itsindira Espoir I Rusizi 2-1.

Djabel yagerageje ariko biranga

APR FC yasoje igice kibanza cya Shampiyona idatsinzwe mu makipe 16 ari gukina Shampiyona, ni na yo ya mbere ikaba yaraninjije ibitego byinshi (30) ndetse iba ari na yo yinjizwa ibitego bike (ikenda).

Umukino wo ku munsi wa mbere wa Shampiyona wahuje aya makipe AS Kigali yanganyije na APR 1-1. AS Kigali yagowe cyane n’imikino ibanza, yatsinze imikino itatu gusa, inganya imikino umunani irimo.

AS Kigali yakinnye uyu mukino nyuma yo kugura Abakinnyi babiri bavuye muri Gasogi United, Kayitaba Jean Bosco na Ndekwe Felix igurisha Niyonzima Haruna muri Yanga African isezerera n’abandi bakinnyi.

APR nk’ikipe nkuru yatangiye isatira izamu rya AS Kigali, ku munota wa 2’, Niyomugabo Claude yinjiye mu rubuga rw’amahina, ariko umupira awutera nabi ujya hanze.

Ku munota wa 5′  AS Kigali yabonye uburyo bwa mbere Ntamuhanga Tumaini Tity yambuye umupira Ishimwe Anicet awutanga kuri Nsabimana Eric Zidane asiga abakinnyi ba APR FC, ateye mu izamu ujya hejuru cyane.

Ku munota wa 20’ APR yahushije igitego nyuma y’uko Usengimana Danny aherejwe umupira mwiza mu rubuga rw’amahina na Manishimwe Djabel ariko ananirwa kuwutera mu izamu, ufatwa na Ndayishimiye Eric Bakame.

Ku munota wa 38’ Ndayishimiye Eric Bakame yongeye kurokora ikipe y’Umujyi wa Kigali akuraho umupira wa Nizeyimana Djuma wari wungukiye ku gukina nabi kwa Rurangwa Mossi.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije 0-0.Mu gice cya kabiri AS Kigali yagarutse ikina isatira izamu rya APR, ku munota wa 51’ Kayitaba Jean Bosco yahushije igitego cyabazwe nyuma yo gucenga Rwabugiri Umar wari usohotse, ashatse gutera mu izamu umupira ugarurwa na Mutsinzi Ange n’ikirenge ujya hanze.

APR FC yakoze  impinduka Ishimwe Anicet asimburwa na Buregeya Prince ukinnye umukino wa mbere kuva Shampiyona itangiye, kubera imvune yari yaragize, Nizeyimana Djuma asimburwa na Nshuti Innocent naho Ishimwe Kevin asimbuye Niyomugabo Claude.

AS Kigali Rick Martel Mba asimbura Ntamuhanga Tumaini Tity. Umukino waje kurangira amakipe yombi anganyije 0-0.Undi mukino waba I Rusizi Mukura VC yatsinze Espoir FC 2-1.Kiyovu inganya na Etincelles 0-0.

 

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

AS Kigali:    Ndayishimiye Eric ( Bakame), Bishira Latif, Rurangwa Mossi, Rushashangoga Michel, Ahoyikuye Jean Paul , Ntamuhanga Tumaini Tity (c), Nsabimana Eric Zidane, Ndekwe Felix, Kayitaba Jean Bosco, Nova Bayama na Benedata Janvier.

APR FC : Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry (c), Ishimwe Anicet, Butera Andrew, Manishimwe Djabel , Niyomugabo Claude, Usengimana Danny na Nizeyimana Djuma.

Indi mikino:

Heroes FC 0-1 Bugesera FC

SC Kiyovu 0-0 Etincelles FC

Espoir FC 1-2 Mukura VS

11 ba As Kigali
Amakipe yagerageje gushaka uburyo ariko biranga
Amakipe yarangije anganya

AMAFOTO © Kubwayo Adrien

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “APR itaratsindwa yanganyije na AS Kigali ya 11, Kiyovu na yo inganya na Etincelles”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *