Sun. Sep 22nd, 2024

Imikino yo ku munsi wa 16 muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda yakomezaga, Rayon Sports yakiriye Gasogi United, umukino urangiye Rayon itsinze 1-0 cya Sugira Ernest winjiye asimbura.

Sugira Erneste yishimira igitego ke cya mbere muri Rayon Sports ku mukino we wa mbere

Rayon Sports yisubije umwanya wa kabiri by’agateganyo nyuma yo kunganya kwa Police FC na Sunrise FC 2-2.

Umukino ubanza Rayon na Gasogi zanganyije 0-0, Rayon Sports yakinnye izi ko APR FC yaraye inganyije na AS Kigali 0-0.

Rayon Sports yinjiye mu mukino idafite rutahizamu Michael Sarpong werekeje mu Bushinwa naho Gasogi United yatakaje Kayinkore Bosco na Ndekwe Flex bagiye muri AS Kigali.

Rayon Sports yongeyemo Rutahizamu Ernest Sugira wahoze akinira APR FC wayigiyemo nk’intizanyo uyu ni na we wayirokoye.

Umukino watangiye ikipe zombi zisatira cyane, ku munota wa 3’ Rutanga Eric yazamukanye umupira mu ruhande rw’ibumoso, awuteye ujya hanze y’izamu bwari uburyo bwa Rayon Sports.

Ku munota wa 13’ Rayon Sports yabonye Coup-franc Oumar Sidibe bakunda kwita Mwalimu ayiteye ntiyabyara umusaruro.

Ku munota wa 18’ Mugheni yagerageje ishoti atunguye umuzamu Cyuzuzo Gael umupira ukubita umutambiko w’izamu, Gasogi United yari ihatswe.

Ku munota wa 25’ Mugheni yatanze umupira kuri Sidibe na we awuhereza Bizimana Yannick winjiye mu rubuga rw’amahina aracenga, ateye mu izamu Cyuzuzo Gael aratabara umupira ujya muri koruneri, itewe ntiyagira icyo itanga.

Ku munota wa 36’ Gasogi yabonye Coup-Franc umupira ku ikosa Mugheni Fabrice yakoreye Tidiane Kone. Kwizera  Aimable yateye uwo mupira, abakinnyi ba Rayon Sports bawukuramo neza.

Igice cya mbere Rayon Sports yarushije Gasogi United gusa biza kurangira nta gitego ibonye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yatangiranye impinduka Sugira Ernest asimbura Iranzi Jean Claude, abafana ba Rayon Sports barahaguruka bamukomera amashyi.

Ku munota wa 54’ Gasogi United yashoboraga kubona igitego cya mbere nyuma y’uko Tidiane Kone yacenze ba myugariro ba Rayon Sports asigaranye n’umuzamu ateye ishoti, Kimenyi Yves arasimbuka awukuramo.

Nyuma y’iminota 13’ gusa yinjiye mu kibuga, ku mukino wa mbere muri Rayon Sports, Sugira Erneste yatsinze igitego ku mupira yahawe na Rutanga Eric arasimbuka awushyira ku mutwe awuboneza mu nshundura, biba 1-0.

Ku munota wa 68’ Manace Mutatu yananiwe gutsindira Gasogi United igitego cyo kwishyura nyuma y’umupira yabonye ari imbere y’izamu, awuteye ujya hejuru.

Sugira mu mukino yahinduye byinshi, yaherekanyaga umupira neza na Sekamana bahoze bakinana muri APR FC bashaka ibitego ariko nta kindi babonye.

Ku munota wa 85’ Sugira yashoboraga kubonera Rayon Sports igitego cya kabiri nyuma y’uko yasize ba myugariro, yihereza umupira imbere uramusiga.

Iminota 90’ yarangiye umusifuzi yongeraho iminota itatu. Umukino urangira Rayon Sports itsinze 1-0.

Nyuma y’uyu mukino, Rayon Sports yasubiye ku mwanya wa kabiri, n’amanota 34, iwukuyeho Police FC yanganyije na Sunrise FC igira amanota 33 ku mwanya wa gatatu, urutonde ruyobowe na APR FC ifite amanota 38.

 

Abakinnyi 11 bitabajwe ku mpande zombi:

Rayon Sports Xl: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric (c), Ndizeye Samuel, Iragire Saidi, Nizeyimana Mirafa, Mugheni Fabrice, Oumar Sidibe, Iranzi Jean CLAUDE, Sekamana Maxime na Bizimana Yannick

Gasogi United Xl: Cyuzuzo Gael, Twagirimana Fulgence, Kazindu Bahati Guy, Manace Mutatu, Tresor, Muganza, Isaac, Tidiane Kone, Yamini Salumu, Ndabarasa Tresor, Kaneza Augustin na Kwizera Aimable.

Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Mutarama 2020

APR FC 0-0 AS Kigali
Heroes FC 0-1 Bugesera FC
SC Kiyovu 0-0 Etincelles FC
Espoir FC 1-2 Mukura VS

Ku Cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2020

Gicumbi FC – Marines FC
Musanze FC 2-1 AS Muhanga
Sunrise FC 2-2 Police Fc
Rayon Sports 1-0 Gasogi United

Bizimana Yannick agerageza gusha igitego cya Rayon Sports ariko kuri iyi nshuro ntibyamukundiye
Sekamana wahoze akinira APR FC yigaragaje muri uyu mukino afite umupira mu mwambaro wa Rayon Sports
Iranzi Jean Claude na we wavuye muri APR FC agerageza gusha igitego ku ruhande rwa Rayon Sports ni na we wahaye umwanya Sugira Erneste
Sugira Erneste amaze kubona izamu
Yikojeje ibicu bose arabasumba atera mu izamu urutambi atsinda igitego ke cya mbere muri Rayon Sports, cyajimije amagambo ya Gasogi United
Abafana Rayon Sports bagerageza guhanga udushya dutuma basigara mu maso y’ababareba
Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga
Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga

AMAFOTO @ Adrien KUBWAYO

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

11 thoughts on “Sugira yinjiranye igitego kimwe Rayon itsinze Gasogi United (1-0)”
  1. Muvandimwe SUGIRA komeza ishyaka n’ubutwari bizagaragaza ukuri wavuze maze abagutinya (ukuri) kuko gukomeretsa ntibazatinda kubona ko bibeshye: Ukuri kurababaza ariko ikosa si iry’ukuvuze, ikosa ni iry’ukuri ubwako (La vérité blesse mais ce n’est pas la faute de celui qui la dise, c’est la faute de la vérité elle- même).
    Inama naguha, aba Bavandimwe b’Abanyamakuru nibagutunga mikoro uzabakwepe cg ubabwire uti samahani ba Ndugu. Nabo ndabizi ko bababajwe cyane n’ibihano wahawe urengana bikagira n’ingaruka ku musaruro w’Amavubi. Courage!

  2. Bienvenues SUGIRA, twakiranye ibyishimo ntiwatinda kudutera ubwuzu.
    Komereza aho, aho SARPONG na ULIMWENGU batari uhabe gatanu kuri gatanu.
    Harakabaho umubano w’Amakipe y’ibihangange mu Rwanda no muri Africa.

  3. Apr izicuza uyu mwana yatesheje agaciro rwose kubera amatiku gusa adasobanutse! Uriya mutoza wa Apr afitiye Sugira urwango ntazi aho ruva kabisa! Nigute ikipe yitesha umukinnyi ngo nuko yavuze atya natya atari ikibazo cy’imikinire wenda ngo bavugeko ntamusaruro atanga! Bazabyemera rayon nikina na Apr uwo munsi nzafana Sugira nubwo ntajya mfana rayon.

  4. Ni ukuri uyu mwana aranshimishije. Sinzi ibyo gufana amakipe, ariko ndakurikira.Bigaragaye ko habayeho kumusyigingiza. Cg ikibazo cya management y’abakinnyi. Erega abakinnyi ntabwo baminuje mu mibanire n’abantu. Ntabwo ari intyoza mu kuvuga. Jye nahana umukinnyi ko atatanze umusaruro aho byagombaga, ariko ibyo yaba yavuze, niba ntacyaha gihanwa n’amategeko y’igihugu cg FERWAFA, byo byasuzumanwa ubushishozi. SUGIRA RERO kora akazi kawe, ubundi AKAZI UBWAKO KARIVUGIRA. Discipline, bana neza n’abagenzi bawe, wubahe abagukuriye, ubundi uzagera kure.

  5. Njye mbona ibyo muvuga byose bidafite Ishingiro kabisa kubera impamvu zikurikira:
    1. Sugira kuva yaza muri APR FC ntiyigeze atanga umusaruro equipe yari imwitezeho kuko nta gitego na kimwe yayitsindiye,
    2. Nubwo ntamusaruro yatanze ariko Equipe yaramwihanganiye kuko mubo birukanye ntabwo yarimo,
    3. Kuba yaramwihanganiye mubibazo yagize by’imvune igihe kirekire birumvikana ko equipe imwubaha,
    4. Kuba Umutoza yaravuze ko atamukeneye hanyumaubuyobozi bugahitamo kumutiza equipe bahanganira ibikombe n’ikigaragaza ko Apr fc yifuza ko azamura urwego kuko badashidikanya ubuhanga bwe n’akamaro afitiye equipe national, aha nakwibutsa ko Gasogi na Police bamwifuzaga kandi yemeye kujyayo ariko Apr ihitamo kumutiza aho atazavetera,
    5. Abarayon, mugomba kuvuga make kuko umukinnyi ni uwa APR FC isaha ni saha yasubira iwabo cyangwa akaguma aho,
    Nsoje nifuriza Sugira gutera imbere.

  6. ADIL Muhammad, urakoze kubwubusesenguzi ukoze ariko nanone ndagira ngo nkwibutse ko APR kwemera kumutiza Rayon Sports atari impuhwe ahubwo nuko ariyo equipe rukumbi iri kurwego rwo kwishyura SUGIRA umushahara wose wa 900,000 Rwf ku kwezi bidasabye APR kongeraho gusa nanone APR ifite inyungu kuko muri Rayon ashobora kuzazamura urwego rwe bityo yanagaruka akagaruka ari kurwego rwiza. Ahandi APR yarebye inyungu zamafaranga gusa nuko yibagiwe ko niyo baba bafite Clause ko SUGIRA atakina umukino bazahuramo na Rayon Sports nkuko mbikeka ko iyo Clause itabura muri ariya masezerano, bibagiwe ko plus SUGIRA ahesha Rayon amanota, plus umukeba akomeza kubotsa igitutu. hahaha! nguko ngayo!

  7. @Kamanzi, icyo nakubwira ntabwo iyo clause yabamo kuko Sugira ntiyataha izamu kuruta abataka batyaye Rayon sport yagize kandi nawe urabazi, ibyo wavuga byose ari rayon ibifitemo inyungu ari Igihugu n’Abanyarwanda tubifitemo inyungu kuba Sugira atyaye, ariko rayon niyo ifite nyinshi uhereye nizo mwabonye Dimanche, ikindi kumwishyura mutamuguze n’inyungu zizabafasha kuzisuganya neza mugashaka rutahizamu mwifuza, ikindi twakwemeranyaho nuko APR FC ikomeye kuburyo idatwaye iyi championat byaba ari umwaku utarigeze kubaho muri monde y’umupira.
    njye nuko mbibona

    1. Icyo nababwira cyo Sugira azakora ibintu bitigeze bikorwa n’undi mukinnyi. Kdi hari abo bizababaza batagishoboye kugira icyo babikoraho…..

  8. ahubwo abasifuzi bacu abenshi bari kurwego rugayitse kuko umuntu yishimira igitego uko ashaka bidakojeje isoni naho kurira senyenge ntakosa yakoze ryatuma bamuha ikalita yumuhondo bajye bareba no mumahanga umuntu agera kubafana uko abyifuza kandi umukino ugakomeza apfa kuba adatinza umukino mubasubize kwiga kuko bigaragara ko haribyo bakora bibishya championa yacu nubwo atari bose .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *