Sat. Sep 21st, 2024

Ubuyobozi bw’Urwungwe rw’Amashuri rwa Karinzi busaba ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze kwihutisha gahunda yo kubaka Ishuri ribanze rijyanye n’igihe, irihari amashuri yaryo arashaje cyane, bkadindiza imyigire.

Ishuri rya Karinzi rirashaje cyane ndetse amabati amwe yaratobotse

Twasuye iri shuri riherereye mu Murenge wa Cyuve, mu Karere ka Musanze, igisenge k’ishuri nta plafond gifite, ibyondo birashinyitse, ahandi amabati arimo imyenge kubera gusaza.

Abayobozi n’abarezi kuri ririya shuri badutangarije ko kuba ritajyanye n’igihe hari icyo bidindiza ku myigire y’abana.

Ikigo cyagiraga amashuri atatu yo mu mwaka wa gatandatu, barayagabanyije asigara ari abiri kuko hari abo mu mwaka wa mbere bigira hanze.

ZIRAHERA Esidras uhagarariye abarimu ati “Amashuri dufite nta bucucike burimo cyane, ahubwo ntajyanye n’igihe.

Hari ubwo twagize ikibazo cy’abana bo muwa mbere bigiye hanze nk’icyumweru ariko twagabanyije amashuri yo mu wa gatandatu tugira abiri, bityo n’abigiraga hanze babona ishuri.”

MUKAMUGISHA Jeanne d’Arc ushinzwe Umutungo ku Kigo, avuga ko ikibazo bakigejeje ku buyobozi bw’Akarere burabasura kumwe n’intumwa ya Minisiteri y’Uburezi, bemera kubaka ibyumba bitanu by’amashuri.

Ati “Iri shuri rirashaje kuko ryubatswe kera, gusa twagerageje kurisana dufatanyije n’ababyeyi mu bushobozi buke twari dufite.

Twabimenyesheje ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwadusuye bunatwemerera kuduha ibyumba by’amashuri mu kwezi kwa kenda 2019. Icyo twasaba ni uko iyi gahunda yakwihutishwa kugira ngo abanyeshuri bigire heza bityo dutange uburezi bufite ireme.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, NUWUMUREMYI Jeannine avuga ko ikibazo cya ririya shuri rya Karinzi ubuyobozi bukizi kandi ko hari ikigiye gukorwa vuba ku nkunga ya Banki y’Isi (World Bank).

Yagize ati “Ikibazo cy’iri shuri ritajyanye n’igihe turakizi, kandi hari icyatangiye gukworwa aho ababyeyi bishyize hamwe bubaka icyumba, Akarere kabaha inkunga y’amabati.

Kugira ngo amashuri yubakwe, dutegereje amafaranga ya World Bank ku buryo nibura mu kwezi kwa gatatu ibi byumba bizaba byatangiye kubakwa.”

Mu mwaka wa 2019 Banki y’Isi yemereye Leta y’u Rwanda inkunga ya Miliyoni 200$, azakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo mu burezi mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri.

Hari ubwo abanyeshuri bo mu wa mbere bamaze igihe bigira hanze, bituma abo mu mwaka wa gatandatu bashyirwa mu byumba bibiri gusa barahoze bigira muri bitatu
Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko ryubatswe kera bityo inyubako zaryo zikaba zishaje cyane

Thierry NDIKUMWENAYO
UMUSEKE.RW/Musanze

By admin

One thought on “Musanze: Amashuri y’i Karinzi arashaje cyane, basaba kubakirwa ajyanye n’igihe”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *