Sat. Sep 21st, 2024

Sixbert w’imyaka 47 y’amavuko wo Mudugudu wa Nyarucyamu ya kabiri, Akagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, arakekwaho kwica umugore we amutemaguye na we agahita yiyahura yimanitse mu mugozi.

Umuhoro basanze kwa ba nyakwigendera bikekwa ko ari wo Sixbert yatemesheje umugore we

Sixbert birakekwa ko yishe umufasha we we Uwamariya mu ijoro ryakeye ryo kuri iki cyumweru rushyira kuri uyu wa mbere.

Irakiza  Anita Umukozi wo mu rugo kwa ba nyakwigendera avuga ko  ubusanzwe nta makimbirane bari bafitanye.

Gusa avuga ko byageze  saa saba zo mu gicuku, Sixbert yaje mu cyumba ke amuzaniye umwana muto ariko ko we atagize ikindi akeka.

Irakiza yatangiye gutegurira abana amafunguro saa Kumi n’imwe za mu gitondo asohotse asanga  sebuja amanitse mu mugozi, ahita atabaza abaturanyi.

Ati “Maze kubona ko yiyahuye ni bwo nahise nemeza ko yanzaniye Umwana yarangije gutema Umugore we.”

Cyakora avuga ko nijoro bataramye Sixbert yabwiye abana basanzwe biga aho bazavana amafaranga bakayashyira Nyirarume ari na we ugomba kuzajya abitaho.

Abaturanyi ba ba nyakwigendera bazindukiyeyo nyuma yo gutabazwa n’umukozi wabo, babwiye Umunyamakuru w’Umuseke ko uyu muryango utari usanzwe ubamo intonganya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Rurangwa Laurent avuga ko uyu muryango utari uri mku rutonde rw’ingo zibanye nabi.

Avuga ko nubwo bimeze bityo ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwahise rutangira gukora iperereza ku cyaba cyateye izi mfu z’aba bari barashakanye.

Sixbert na Josée bari bafitanye abana bane, bombi bari basanzwe ari abacuruzi. Imirambo ya ba Nyakwigendera yajyanywe  mu biruhukiro i Kabgayi ngo ikorerwe isuzuma rya nyuma.

Umugozi basanze amanitsemo
Ngo ashobora kuba yakoresheje urwego yimanika
Irakiza Anita wakoreraga ba nyakwigendera avuga ko nta makimbirane yari asanzwe ababonaho
Abaturanyi baramukiyeyo

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/MUHANGA

By admin

10 thoughts on “Muhanga: Arakekwaho kwica umugore we amutemaguye na we akimanika mu mugozi”
  1. Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hicwa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n’abagabo.Muli South Africa, buri masaha atatu hicwa umugore.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose. IMPAMVU mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc… Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,ibiyobyabwenge,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc…Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

    1. Biragaragara ko uriya mugabo yari yabiteguye. None se abo bana yababwiraga aho bazakura amafranga ndetse akanababwira ko uwo nyirarume ari we uzajya abitaho urumva atari yabiteguye cyera ahubwo umugore akaba atabashije wenda kubona uko ahunga cyangwa akaba yakekaga ko bitaza kuba muri iri joro uko byagenze? Gusa nkurikije uko yari amanitse muri uriya mugozi tuhagera mu gitondo ndetse na ruriya rwego yakoresheje biragaragara rwose ko ari ibintu yari yateguye neza. Gusa ni igikorwa kigayitse niba hari ikibazo bari bafitanye ntiyari kugikemura kuriya. Ni ububwa ndengabubwa.

      1. C’est dommage. Gusa ntibinumvikana ukuntu nta makimbirane yarangwaga muri iyo famille hanyuma ngo bombi bapfe gutyo gusa! Harimo akantu! RIP.

  2. Biragaragara ko uriya mugabo yari yabiteguye. None se abo bana yababwiraga aho bazakura amafranga ndetse akanababwira ko uwo nyirarume ari we uzajya abitaho urumva atari yabiteguye cyera ahubwo umugore akaba atabashije wenda kubona uko ahunga cyangwa akaba yakekaga ko bitaza kuba muri iri joro uko byagenze? Gusa nkurikije uko yari amanitse muri uriya mugozi tuhagera mu gitondo ndetse na ruriya rwego yakoresheje biragaragara rwose ko ari ibintu yari yateguye neza. Gusa ni igikorwa kigayitse niba hari ikibazo bari bafitanye ntiyari kugikemura kuriya. Ni ububwa ndengabubwa.

  3. Hari ibintu abazungu badushoramo, amaherezo tukazisanga tudashobora gusubira inyuma kandi ari ibisenya umuryango nyarwanda. Uti se ibyo bihuriyehe n’iyi nkuru. Ejo hari video nabonye y’umusore wiyita umuhanuzi. Arigisha ijambo ry’Imana. Aracyari muto, ariko aravuga zigata abashi. Hari aho yageze aravuga ngo : BARABABESHYA NGO UMUGABO N’UMUGORE BARARESHYA. Ati ngibyo ibirimo gusenya ingo. Imana yaremye umugabo imugira umutware w’urugo. Ntabami 2 mu gihugu 1; None mwebwe ngo umugore n’umugabo bose barangana; Umugabo arashyira hejuru, umugore nawe bikaba uko. Umugabo arajya mu kabari , umugore nawe ati natanzwe. Umugabo arasinda, umugore nawe ati ni uburenganzira bwanjye. Musubire mu nyigisho. Imbere y’amategeko bareshye, ariko imbere y’Imana n’UMUCO oya. Niba mwanze, n’ibitari ibi muzabibona. Mwibuke mariage ko ari contrat, amasezerano abantu 2 batari baziranye, bamaze kumenyana bagirana yo kubana iteka. Akantu gato gashobora gutuma ayo masezerano aseswa. Yego biteganywa n’amategeko, n’ayo mbona asa n’ ayaremerejwe, ariyo mpamvu uwarakaye cg warakajwe ahitamo guhitana uwo bagiranye ayo masezerano. UBURINGANIRE aribwo muri iki gihe busigaye ari intandaro y’ibibi mu miryango, bwazanywe n’inkubiri y’abazungu, ABANYABURAYI. Ibyo batuzaniye ni byinshi ariko byose siko ari byiza ukurikije imico y’abanyafurika. Bagabo namwe bagore, mutuze, musubire ku gicumbi. Ibaze ko abo bazungu batanze amamiriyari hirya no hino ku isi ngo HIGISHWE Uburinganire. Byinjira no mu masomo biga muri za Kaminuza. None dore icyo birimo kudukorera. Nta mugabo ukigira ijambo mu rugo, abagore bubaha abagabo babo ni mbarwa. Bose bigize ibihangange . Umunsi ku wundi ni uguhangana. Guhangana kandi bivamo guhangagurana. Amakimbirane n’intonganya za buri munsi bibyara igihombo (Hari umu minisitiri uheretutsi kubivuga atyo.) AMADINI, SOSIYETE CIVIL, BAYOBOZI, mushake indi mvugo, mushake uko twagorora ibyagoretswe twaroshywemo n’abazungu. AMAHEREZO BARAZA NO KUTWEMEZA UBUTINGANYI, igihugu kitabyemeye bagifungire imfashanyo. Nabonye n’amadini muri Amerika atangiye kubyara amahari (ABAMETHODISTE) kubera icyo kibazo.
    Iyi nkuru irambabaje cyane. Hakorwe iperereza hamenyekane icyo uriya muryango uzize. Kandi HAGEHO GUHANDA NDENDE muri MINISTERI IFITE UMURYANGO MU NSHINGANO zayo yo kuvugurura ibyo bise GENDER , kuko byigishijwe nabi.

  4. Hari ibintu abazungu badushoramo, amaherezo tukazisanga tudashobora gusubira inyuma kandi ari ibisenya umuryango nyarwanda. Uti se ibyo bihuriyehe n’iyi nkuru. Ejo hari video nabonye y’umusore wiyita umuhanuzi. Arigisha ijambo ry’Imana. Aracyari muto, ariko aravuga zigata abashi. Hari aho yageze aravuga ngo : BARABABESHYA NGO UMUGABO N’UMUGORE BARARESHYA. Ati ngibyo ibirimo gusenya ingo. Imana yaremye umugabo imugira umutware w’urugo. Ntabami 2 mu gihugu 1; None mwebwe ngo umugore n’umugabo bose barangana; Umugabo arashyira hejuru, umugore nawe bikaba uko. Umugabo arajya mu kabari , umugore nawe ati natanzwe. Umugabo arasinda, umugore nawe ati ni uburenganzira bwanjye. Musubire mu nyigisho. Imbere y’amategeko bareshye, ariko imbere y’Imana n’UMUCO oya. Niba mwanze, n’ibitari ibi muzabibona. Mwibuke mariage ko ari contrat, amasezerano abantu 2 batari baziranye, bamaze kumenyana bagirana yo kubana iteka. Akantu gato gashobora gutuma ayo masezerano aseswa. Yego biteganywa n’amategeko, n’ayo mbona asa n’ ayaremerejwe, ariyo mpamvu uwarakaye cg warakajwe ahitamo guhitana uwo bagiranye ayo masezerano. UBURINGANIRE aribwo muri iki gihe busigaye ari intandaro y’ibibi mu miryango, bwazanywe n’inkubiri y’abazungu, ABANYABURAYI.

  5. Ibibazo byose turimo kugira towe n’abagore benshi dufite mu Nteko bakoze uko bashoboye Nina ariko itegeko dufite ryatowe n’abagore benshi dufite my Nteko bakoze uko bashoboye bararidanangira (one) bagamije kwirengera ku bijyanye n’umutungo igihe ingo zirimo kubasenyukiraho (2) guhana abagabo batubahiriza isezerano cyane cyane ababaca inyuma cg abajya mu nshoreke birengagiza ikintu gikomeye cyane: Urukundo nirwo shingiro ry’aya masezerano yo kubana. Iyo tugize amahirwe umwe agatera intambwe yo kugaragaza ko rwayoyotse mu buyobozi, simbona igituma inkiko zitambika mubyo zitazi ngo zirunga. Zunga iki? Ubundi gutana byakabereye ku Murenge aho banasezeraniye kdi bikoroshywa.Nabonye mu itegeko bavuga ibihano: Urukundo rwajemo ibihano urwo ni urukundo ki? Abo bantu bazabana gute? Kunga mu bihano bibaho?. Icya gatatu na Leta ari Leta isinya gake amasezerano atazwi igihe azarangirira: mushyireho imyaka 5 nyuma yayo abashaka kwiyongeza nababwira iki. Nibiba gutyo unungunitse azihangana irangire atishe umuntu. Bamwe bumvaga ko abo babana ntacyo bamaze bazajya bigengesera kuko batinya ko abo babana bazabata ya myaka irangiye. Icyanyuma ibintu ngo by’abatware 2 mu rugo byateje ikibazo. Nyabuna muhe agaciro umuco: umunsi umugore yateye intabwe akajya gusaba akanakwa akubaka inzu agacyura umugabo nababwira iki, ariko ubu mbona hataragera. Na none Iri niryo tegeko muri make agira retroactivity cyane cyane iyo wasezeranye ivangamutungo risesuye. Iyo usezeranye uwo munsi kuvanga umutungo n’uwo wahashye imyaka 20 ishize ugendamo. Niba uwo washatse ari umutekamitwe ko nabyo byeze ubwo tayari nimushwana mu gitondo aribusarure aho atabibye. kuki itegeko ritavuga ibyo mwashatse nyuma yo kubana uwo mubana yagizemo uruhare?Bisanzwemo ariko bivugitse nabi ni byitwe ivangamutungo gusa ariko bibe bizwi ko uwo washatse utarashyingirwa utarimo. Naho iyo byiswe kuvanga umuhahano biraseba bakabitinya usibye ko n’abasezeranya babisebya ku mpamvu zabo bwite. Murumva abantu babura gute kwicana kubera iyi injustice?Icyanyuma nimureke rwose umuco ugire uruhare mu muryango. Nimwanga mwitegure kujya muhamba buri munsi.

    1. NI NGOMBWA KO AMATEGEKO DUFITE NONE MU BIJYANYE N’UMURYANGO AVUGURURWA KUKO PE NI AMIGANANO Y’IBURAYI SI AYACU. NTAHUJE N’UMUCO WACU RWOSE MUMBABARIRE. AMATEGEKO AHARI ARABOHA ABAGABO CYANE NTARWINYAGAMBURIRO BAFITE KANDI MUMITERERE YABO BAFATA IBYEMEZO NDETSE NYINE N’IBYEMEZO BIKAZE BIFATWA N’ABAGABO. NGAHO MBWIRA UZAFUNGA UMUGABO NGO YASAMBANYE KOKO? IBYO KO ARI IBY’AMADINI LETA IBIJYAMO ITE? ESE YE KO SOGOKURU YARAFITE ABAGORE BATATU NICYO YAZIZE? YARABAKUNDAGA AKABUBAHA NINABYO BYARI ISHEMA RY’UMURYANGO WACU NTAWATUVUGIRAGAMO. NIMUSHAKISHE UBUSOBANURO BW’AMAGAMBO -UMUGABO, UMUGORE- MU KINYARWANDA MURASANGAMO IGISUBIZO GIKWIYE KUTUYOBORA. NAWE NGO UZASHAKANA N’UMUGORE UMWE NAKUNANIRA NTUZINYAGAMBURA IBYO WAKOZE BYOSE BIBE IMFABUSA. IBI BITUMA ABAGORE BATUBAHA ABAGABO BABO ABANA BAKABIHOMBERAMO ISE AGAHUNGA KUGIRANGO AREBE KO YABONA AGATOTSI CYANGWA NYINE AKABIKEMURA NKUKU. YE NI AHO BIVA PE, HATAGIZE IGIHINDURWA TUZAKOMEZA KUMVA ABIYAHURA N’ABICA ABO BASHAKANYE.

  6. kurenzaho kw’abanyarwanda se ntimubizi..?abantu barahemukirana bakarenzaho kubera umuco,idini,
    kugeza aho nyine bigenze gutyo..
    pole sana mwa mfubyi mwe mwihangane abagiye bo bagiye Uwatemwe Imana imwakire,Uwiyahuye we bonne yabonye icyo yashakaga naryoherwe..

  7. Ibi bintu abantu bita ihojoterwa ribera mungo ngo umugabo yishe umugore nawe ariyica, ngo umukozi yishe abana nawe ariyica ntaho bihuriye n’ukuri. Ni abagizi ba nabi baba bashaka kurangiza umuryango kandi bagasibanganya ibimenyetso. Rwose inzego zacu z’umutekano zibigenzure neza kuko imiryango myinshi izazima abantu bibeshya ko ari wmakimbirane yo mu mityango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *