Fri. Sep 20th, 2024

Umugore witwa Mukakalisa Agnes w’imyaka 58, umurambo we uheruka kubonwa mu cyobo kirekire kitari gipfundikiye, kuwukuramo byasabye iminsi ibiri, inzego zibishinzwe ziwujyana ku Bitaro bishobora kuwupima mu bijyanye n’iperereza, yashyinguwe aho umuryango we utuye kuri uyu wa mbere tariki 6 Mutarama.

Abaturanyi ba Mukakalisa bavuga ko yabyaye abana 11, akaba apfuye baramubyariye abazukuru

Yari atuye mu Kagari  ka Kibali,  mu Mudugudu wa Ruzo, mu Murenge wa Byumba, abaturage bamusanze mu cyobo yapfuye tariki ya 31 Ukuboza 2019.

Nubwo tutabashije kuganira n’umuryango w’uriya mukecuru kubera agahinda bari bafite, twavuganye n’ubuyobozi bwabafashije kumushyingura.

Umukozi  ushinzwe iterambere n’imibereho myiza mu Kagari ka Kibali, Mukankubana Francoise agira ati: “Uruhare rw’Akagari, twafatanyije n’umuryango, twifatanyije na bo turashyingura, turatabara, nta rundi ruhare rw’ibikoresho, keretse gufatanya mu iperereza, tugafatanya amakuru agatangirwa ku gihe.

Mukankubana Francoise yadutangarije ko ku wa gatanu ushize bari bakoze inama n’abaturage yo gukomeza  kwegerana, bagukundana, bagatangira amakuru  ku gihe.

Ati: “Kuko iyo uriya mukecuru atangirwa amakuru ku gihe, ntabwo aba yararaye muri uriya mwobo, kubera ko amakuru yatanzwe akerewe.

Ikindi ni ugusaba abaturage ibigendanye n’imisarane ducukura kuyishyiraho ibiti bikomeye, cyangwa beton ku bafite amikoro, nibwo butumwa twatambukije, n’ abadafite ubushobozi bagafashwa kuko hari uba yacukuye umwobo ntabone ubushobozi, kuko nka kiriya cyobo iyo kiba cyaratabwe ku gihe, ntihari kugwamo umuntu.”

Bamwe mu baturanyi buriya mukecuru washyinguwe, baduhaye amakuruko ko yari afite abana 11 ubu abo asize ni 9, bamwe bashatse ingo zabo.

Yagiye gusenga ku cyumweru, ngo atashye ajya gusangira n’abandi kuri Santire ya Rebero, nibwo yaje kubura, barashakisha baza kubona inkweto ze zireremba mu mazi ari mu cyobo kirekire, nyuma baza kuvano umurambo we.

EVENCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/ GICUMBI

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *