Fri. Sep 20th, 2024

Urukiko rwa gisirikare rwa Makindye muri Uganda rwarekuye Abanyarwanda barindwi. N’ubwo ku rukuta rwa New Vision hadatangazwa icyo bari bafungiwe n’amazina yabo, u Rwanda rumaze igihe ruvuga ko Uganda irufungiye abaturage ivuga ko bagiyeyo kuyineka. Yo hari yarabihakanye.

Aba ni bamwe mu banyarwanda barindwi The New Vision yatangaje ko barekuwe n’Urukiko rwa gisirikare rwa Uganda

Ni kenshi abategetsi ba Uganda babihakanye, bakabaza u Rwanda urutonde rw’abo ivuga ko ifunze.

Kuri Twitter Abanyarwanda banditse bavuga ko ibyo Uganda ikoze ari byiza ariko ko yagombye no kurekura abandi ifunze harimo Rutagungira Rene.

Barasaba kandi ko amazina y’abarekuwe yatangazwa, hakavugwa icyo baregwaga.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yabwiye Umuseke ko ayo makuru aribwo Minisiteri ayoboye ikiyamenya.

Ati: “Ariya makuru natwe ni bwo tukiyabona, ntabwo dufite ‘details’. Turakomeza kubikurikirana dukorana na Embassy yacu kugira ngo tumenye abarekuwe abo ari bo, n’ibyo baregwaga…”

Kubyerekeye iby’uko kuba Uganda yarigizaga nkana ubwo yavugaga ko nta Banyarwanda ifunze ifunze mu buryo butemewe n’amategeko, Dr Biruta yagize ati: “ Birumvikana ko utarekura uwo utarufunze.”

The New Vision ivuga ko bariya Banyarwanda barekuwe n’urukiko rwa gisirikare rwa Makindye

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

3 thoughts on “Uganda: Urukiko rwa gisirikare rwarekuye Abanyarwanda 7”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *