Fri. Sep 20th, 2024

Umuryango w’abana batanu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu kagari ka Gitaraga, umurenge wa Murama mu karere ka Ngoma, bavuga ko isambu yabo yubatswemo umudugudu none bakaba bamaze imyaka 20 batarahabwa ingurane.

Twiringiyimana Sadi aravuga ko we n’abandi bana bavukana babayeho nabi kubera ubutaka bwabo bwatanzwemo umudugudu ntibahabwa ingurane

Aba bana bavuga ko ubu butaka bari basigiwe n’ababyeyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Twiringiyimana Sadi umwe muri aba bana avuga ko mu 1998 ubwo Leta yatuzaga abaturage mu midugudu, iriya sambu yabo yubatswemo umudugudu w’ingo eshanu ariko ntibahawe ingurane.

Avuga iki kibazo bakigejeje ku nzego zitandukanye ariko ntizigikemure none imyaka ikaba irenze 20.

Ati “Higeze kuza Umuvunyi wungirije umwaka ushize turakimubaza abwira gitifu wari uhari ngo agikurikirane ariko bamujyanye nta kintu na kimwe kirakorwa.”

Avuga ko bagenda bumva abandi bagiye bafatirwa amasambu muri buryo nk’ubwabo bo bagiye bishyurwa ariko bo bakaba bakomeje gusiragira mu nzego.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mugirwanake Charles avuga ko iki kibazo atari akizi ariko ko bariya bana nibagana ubuyobozi bazagishakira umuti.

Avuga ko ubusanzwe ahantu hemejwe kujya umudugudu bacamo ibibanza ubundi buri wese akaza akigurira cyangwa se akaba yatanga ingurane ingana na cyo mu bundi butaka.

Ati “Ubwo icyabaho ni ukureba aba baturage bajya kuhatura amasezerano yari ahari yari ayahe, bashyizeho igiciro ku buryo buri wese uhagiye yishyura ayo mafaranga.”

Gahunda yo gutuza abanyarwanda mu midugugu yatangiye gushyirwamo ingufu mu 1998 hagamijwe koroshya uburyo bwo kubagezaho ibikorwa remezo nk’amashanyarazi amazi ndetse no kubacungira umutekano.

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

By admin

3 thoughts on “Ngoma: Isambu yabo yubatswemo umudugudu none imyaka ibaye 20 nta ngurane”
  1. Iki kibazo k’Imidugudu yubatswe mu masambu y’abantu nta ngurane kiri henshi mu Rwanda.Ni kimwe mu bintu byinshi bidindiza Ubumwe n’Ubwiyunge.Nubwo NURC na RGB bavuga ngo abanyarwanda bamaze kwiyunga ku kigero kirenga 85%,nge mbona nta na 40% kubera ibibazo by’ingutu bidakemurwa.

    1. Ubivuze neza birirwa basoma ibinyamakuru nkaho aribyo bahemberwa ngo babonye ibipfobya ngo bagize gute.Umuntu ari kubabara aho iruhande rwabo byo ntabyo babona ashwi da.Aribo ari nubuyobozi wapi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *