Sun. Nov 24th, 2024

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe gitangaza kuri uyu wa 08, Mutarama, 2020 mu turere twose tw’u Rwanda hari bugwe imvura.

Meteo Rwanda ivuga ko hari imvura iteganyijwe umunsi wose mu turere twose(Photo@KigaliToday)

Kivuga ko ‘hagati ya saa 06:00 na saa 12:00, hateganyijwe ibicu byiganje bitanga imvura mu turere twose tw’Igihugu.

Naho hagati ya saa 12:00 kugeza saa 18:00 hateganyijwe ‘imvura yumvikanamo inkuba’ mu turere twose tw’Igihugu.

Meteo Rwanda ivuga ko igipimo cy’ubushyuhe cyo hejuru giteganyijwe mu karere ka Bugesera ni 27 ℃, naho igipimo cy’ubushyuhe cyo hasi kurusha ahandi giteganyijwe mu turere twa Musanze, Burera na Nyabihu  kikaba kiri bube kingana na 12 ℃.

Umuyaga uraba ufite umuvuduko uri hagati ya 3m ku isogonda  na 5m ku isogonda.

Iki kigo kivuga ko iyo hagize igihinduka kuri iri teganyagihe kibimenyekanisha cyangwa uwaba yifuza kugira icyo ababaza akaba yabahamagara kuri 6080.

Ahagana saa 6h30 za mu gitondo imvura yari yatangiye kugwa mu Karere ka Nyagatare, ndetse hari umuturage wo muri Gatsibo ubwiye Umuseke ko hari kugwa imvura nyinshi.

Uko ikirere cyari kimeze mu mujyi wa Kigali 6h15 za mu gitondo

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “‘Mu turere twose haragwa imvura’- Meteo-Rwanda”
  1. ndashimira abantu bazanye igitekerezo cyogukura abantu mumanegeka baribabibonyeko ibihe nkibi bizaba nubwo bamwe babyinubiye ariko abandi twarishimye mwarakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *