Sun. Nov 24th, 2024

*Abivuga kuriya ariko umusore wamusambanyije yamufashe ku ngufu. N’ubu ntiyahanwe yaratorotse

Ubu ni umukobwa w’imyaka 24, yatewe inda afite imyaka 15, avuga ko  yayitewe n’umusore wamuguriye icyayi n’umugati muri resitora. Inda yamuteje ibibazo bikomeye, ava mu ishuri, akagira inama abakobwa kwitondera abasore babashuka kuko hari ubwo babashukisha utuntu duto. Uwamuteye inda yamufashe ku ngufu, ntiyize ahanirwa icyaha yakoze.

Uyu mukobwa avuga ko guterwa inda ari muto byamugizeho ingaruka ku buzima bwe

Umuseke wageze mu Mirenge inyuranye mu Karere ka Rutsiro, tuganira na bamwe mu bakobwa batewe inda zo mu bwangavu, batubwira ingaruka zabagizeho ku buzima bwabo na nyuma yo kubyara.

Benshi mu bo twaganiriye bavuga ko abaterwa inda zitateganyijwe ari benshi, ndetse ko ari ikibazo gihangayikishije abahatuye.

Mu Murenge wa Boneza, twaganiriye na bamwe mu bakobwa Paroisse ya Kiliziya Gaturika yigisha umwuga wo kudoda bakaba barenga 100.

Inkuru y’umukobwa ubu ufite imyaka 24 irihariye, atuye mu Murenge wa Boneza,  Akagari ka Bushaka muri Rutsiro,  yatewe inda yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, igihe yari afite imyaka 15.

 

Umusore yamushukishije icyayi n’umugati yamuguriye muri resitotora

Avuga ko ubwo yari mu biruhuko yahuye n’umusore baturanye, amusaba ko bajyana akamugurira icyayi, undi aremera.

Icyo gihe imvura yari yaguye, wa musore wamuguriye icyayi amusaba ko baryamana undi arabyanga, umusore akoresha ingufu, (umukobwa avuga ko yatinye gutabaza yanga kwiha rubanda kuko urubyiruko bagendanaga bari kumenya ko yasambanye).

Ati “Iyo ntabaza urubyiruko tugendana no mu rugo bari kumenya ko nasambanye, kubera ko nta kundi naribubigenze ndatuza, nyuma nibwo naje kumenya ko natwaye inda.”

 

Nyuma yo Gutwara inda? Ibibazo bikomeye birimo no kuva mu ishuri byaramukubise

Umuryango wananiwe kwakira ibyabaye ku mwana wabo, baramurakarira cyane. Yatangiye guhura n’ibibazo ahita ava mu ishuri ndetse abura abo abwira ibibazo bye kuko n’uwo musore yaratorotse.

Avuga ko yatangiye kwitekerezaho uburyo atwaye inda afite imyaka 15 kandi nta babyeyi agira biramugora cyane, aza guhura n’uwari inshuti ya nyina amubwira ko azamufasha gukuramo inda.

Gusa, imiti yo gukuramo inda ymugeze imbere, amubwira ko atakwiyicira umwana kuko azaba inshuti ye  kubera ko nta babyeyi, ndetse akaba nta bandi bavukana yagiraga.

Yagize ati “Mu by’ukuri umuryango wange byarabagoye kubyakira barandakarira cyane ntangira guhura n’ibibazo bitandukanye, mva mu ishuri sinarimfite uwa mba hafi ngo angurire n’imyenda y’umwana, nkibaza n’ukuntu nta babyeyi mfite birangora kubyakira.

Umusore wanteye inda yaratorotse cyakora hari marume umwe wabyumvise angurira umwenda wo kwambara n’imyenda y’umwana, kugeza ubu umwana afite imyaka 7 sindasubira mu ishuri.”

Nyuma yo kubyara, umuryango wakiriye ibyamubayeho, bemera ko akomeza kuhaba, ariko ishuri ryo yarivuyemo burundu, ubu Padiri wa Parisse ya Boneza ni we wazanye igitekerezo cyo kwigisha imyuga uyu mukobwa n’abandi bagenzi be bagera ku 100.

Uyu mukobwa twahisemo guhisha amazina ye, kubera ubuzima bwite, agira inama abangavu kwitwararika bakirinda kugwa mu mutego w’ibishuko kuko kenshi biva ku gushaka ibintu batavunikiye nk’uko na we yatwaye inda ashukishijwe utuntu tw’amafuti.

Patrick Maisha
UMUSEKE.RW/Rutsiro

By admin

2 thoughts on “Rutsiro: Yatewe inda afite imyaka 15, yashukishijwe icyayi n’umugati”
  1. ariko rwose abantu bahohotera abana barimo kwagiza urubyiruko abaturange dufatanyije nababishinzwe tubihashye bincike kuko kubyara imburagihe kumwana sibyiza kandi bimugirahingaruka

  2. Teenage Pregnancy iba ku isi yose.Nukuvuga abana babyara bafite imyaka 10-19.Biterwa nuko nta experience baba bafite.Niyo wamuha “bonbon” (sweet) aremera mukaryamana,yibwira ko umukunda.
    Gusa ababyeyi bakwiye kwita ku bana babo.Dore bimwe mu byo bakora kugirango barinde abana babo:
    Bagomba kubacunga,bakareba mouvements zabo.Kubaganiriza,bakababwira dangers zo gusanga abahungu.Ariko ikirenze ibyo,ababyeyi bagomba kwigisha abana babo bible,kuva bakiri bato nkuko Imana ibibasaba muli Gutegeka 6,imirongo ya 6 na 7.Kubigisha bible,bituma bakura bumvira amahame y’Imana.Ayo mahame arabarinda.Urugero natanga,muzarebe ukuntu abana bacu,aho kujya mu biyobyabwenge cyangwa kwiyandarika,baraza tukajyana kubwiriza abantu ijambo ry’Imana.Ngirango muzi ababyeyi bagurira abana babo za capots,nyamara bitwa abakristu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *