Fri. Sep 20th, 2024

Kuri uyu wa Gatatu, ubwo Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yatemberaga asuhuza abantu, umubikira yamusabye ko yamusoma na we arabyemera ariko amusaba ko atamuruma.

Basomanye ku itama bishyira kera

Uwo umubikira yahise apfukama maze Papa Francis amuha umugisha banasomana ku itama.

Undi mu gore na we yaturutse ku ruhande asakuza ati “Urakoze papa.”

Ibi byabaye nyuma y’igihe gito Papa Francis agaragaye kamere yaganje ubutungane ubwo yakubitaga umukobwa urushyi washakaga kumukoraho ubwo yatemberaga ku ngoro i Roma.

Icyo gihe Papa yari ari gusuhuza umwana, umukobwa wari uri aho amufata ikiganza amukurura asa nk’ushaka kugira icyo amubwira, Papa yaramwishitse undi ashaka kumukomeza amukubita udushyi ku kiganza.

Iyi video yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, Papa abibonye asaba imbabazi avuga ko yatanze urugero rubi.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters bivuga ko Papa atandukanye n’abamubanjirije ahubwo ko akunda kwisanzura no kwitabira ibirori bitari iby’iyobokamana gusa.

Yahagaritse ibikorwa gusoma abana, yemerera abantu kuzajya bamukora mu biganza.

Nubwo yemereye abantu kuzajya bamusoma ku kiganza mu gihe habaye ibirori binini, yavuze ko adakunda icyo kimenyetso k’icyubahiro.

Ati “Uramenye ariko ntundume”

Standard Media

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

By admin

3 thoughts on “Papa Francis yasomanye n’umubikira amaze kumusezeranya ko atamuruma”
  1. None se Papa ko numva asekeje ngo yambanje kumvikana nu mu sister Ko atamuruma. Yeweee!!! Subukino Andereya umwe muri bya bukuri bivukana byo kuri Hotel Muhabura niwe wavuze ngo impamvu atarongoye ngo nuko abagore bakubagana ….

  2. Nta kosa Paapa yakoze.Gusomana ku itama nta cyaha kirimo.Henshi ku isi niko basuhuzanya.Nkuko amateka abyerekana,aba Paapa bamwe bari bafite abagore n’abana.Ndetse na Petero bavuga ko yabaye Paapa wa mbere nawe yari afite umugore nkuko bible ibyerekana.Gusa nta gihamya na kimwe ifatika yerekana ko Petero yabaye Paapa cyangwa ko yabaye i Roma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *