Fri. Sep 20th, 2024

Musanze: Ababyeyi ba HUMURE Elvin uherutse kuba uwa mbere ku rwego rw’Igihugu mu bizamini bisoza amashuri abanza, basanga buri mubyeyi akwiriye guharanira ko umwana we aba uwa mbere. Bavuga ko umwanya akwiye kwitabwaho mu buryo bw’umwihariko mbere y’ibindi byose.

Ababyeyi ba Humura Elvin bavuga ko buri mubyeyi akwiye guha umwanya uhagije umwana we

Ku wa mbere tariki ya 31 Ukuboza 2019 nibwo hasohotse amanota y’abarangije amashuri abanza n’abarangije ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye. HUMURA Elvin wize akanarangiriza mu ishuri ryitwa WISDOM ry’i Musanze ni we  wabaye uwa mbere mu bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza.

Ababyeyi ba Humura Elvin batuye mu Kagali ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, ni naho ishuri umwana wabo yigamo ryubatse.

Bavuga ko bishimiye gutsinda k’umwana wabo ndetse ko biteguye gukomeza kumufasha mu myigire ye.

Batanga inama ku bandi babyeyi ko bakwiriye gushyira imbaraga mu burere n’uburezi bw’abana babo, bakabashakira ejo heza.

MUKAYUHI Lea ni we Nyina wa Elvin Humura yagize ati “Buri mubyeyi wese akwiriye kumva ko umwana ari we wa mbere wo kwitabwaho kandi agaharanira ko aba intangarugero mu bandi, nta mubyeyi ukwiriye kuburira umwana we umwanya.”

Humura yateye ishema ababyeyi be kuba yarabaye uwa mbere mu gihugu.

GISANGA Rujari ni se wa Elvin Humura, avuga ko yanejejwe no kuba umwana we yarabaye uwa mbere mu gihugu, akavuga ko yabahesheje ishema nk’umuryango.

Avuga ko ku ikubitiro ikimuraje ishinga atari uko umwana we ajya kwiga imahanga, ngo akwiriye kwiga iwabo mbere na mbere, agatozwa umuco nyarwanda, nyuma akaziga hanze bibaye ngombwa.

Yagize ati “Ku ruhare rwange nkunda umuco w’u Rwanda ari na wo wange, numva akwiriye kwiga mu Rwanda agatozwa umuco n’indangagaciro yenda akazajya imahanga ageze muri Kaminuza.”

ISHIMWE Marie Regine na we wiga muri ririya shuri we yabaye uwa 6 ku rwego rw’igihugu, avuga ko yumva afite inzozi zo kuba umwe mu batwara indege (Pilote).

Se yitwa MUBASHANKWAYA Emmanuel avuga ko ubwenge atari umushyitsi usura umuntu ahubwo bisaba gukora cyane; agasaba ababyeyi gushyigikira abana b’abakobwa kuko na bo bafite ubushobozi nk’ubw’abahungu.

Ati “Ubwenge busanga uwiteguye kandi kwitegura ni ugukora cyane. Ababyeyi bakwiriye gushyigikira abana babo by’umwihariko bagafasha abakobwa kugera ku nzozi zabo kuko na bo bashoboye.”

Umuyobozi wa Wisdom School, NDUWAYESU Elie avuga ko ishuri rifite intego zo kubaka uburezi bufite ireme ku rwego mpuzamahanga ndetse hakubakwa umunyeshuri ufite ubumenyi ngiro uhereye ku mwana wiga mu wa mbere w’amashuri abanza.

Yagize ati “Muri uyu mwaka wa 2020 dufite intego zo kurema umunyeshyuri ushobora kwihangira umurimo mu nzego zitandukanye. Na none turashaka ko buri munyeshuri ashobora kwikorera umushinga mu mwaka uwo ari wo wose yaba yigamo. Turashaka ko imikoro ngiro ku bana igira 80% tukava mu magambo.”

Ishuri rya Wisdom ryatsindishije abanyeshuri 170 baryo 100% mu mashuri ane ari mu Turere, twa Musanze, Burera, Nyabihu na Rubavu.

I Musanze ari naho hari ikicaro gikuru k’ishuri hatsinze 131 barimo babiri babaye mu 10 ba mbere mu gihugu.

Uyu mwana w’umukobwa yitwa ISHIMWE Marie Regine we yabaye uwa gatandatu mu gihugu mu basoje amashuri abanza

Thierry NDIKUMWENAYO
UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “Inama z’Ababyeyi ba Humura Elvin wabaye uwa mbere mu bizamini bya Primaire”
  1. abobana barakozecyane batanze urugero rwiza kandi n’ababyeyi babo babere abandi urugerorwiza wisidomschool ikomerezaho irimukazikose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *