Fri. Sep 20th, 2024

Abafunguwe bahawe ibikoresho ngo bigiye kubafasha guhindura ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo binyuze mu myuga itandukanye bigiye muri Gereza, abagororwa bauga ko ibikoresho bagiye kubyifashisha mu guhindura ubuzima.

Muri Gereza Musanze abahafungiye bamwe barimo kwiga imyuga

Bariya bahawe ibikoresho bavuga ko nta zindi mpamvu zizabasubiza muri Gereza.

Abagororwa b’abagore bafunguwe muri 2019 bakaba bari bafungiye muri Gereza ya Musanze n’iy’abana y’i Nyagatare ni bo bahawe ibikoresho bitandukanye birimo ibyifashishwa mu mwuga w’Ubwubatsi, Ububaji, Ubudozi no gusuka imisatsi.

Abahawe ibikoresho bavuga ko bigiye kubafasha guhindura ubuzima bwabo bakiteza imbere aho gushakira ubuzima bwiza mu nzira zidakwiye zishobora no kubaviramo gufungwa na none.

AKIMANIZANYE Florence yari afungiye muri Gereza ya Musanze, akomoka mu Murenge wa Musanze, yagize ati “Ibi bikoresho duhawe bigiye kudufasha kwiteza imbere n’imiryango yacu, ndetse n’igihugu cyacu. Bigiye ku dufasha gushaka amafaranga tutongeye kuyashakira mu nzira zinyuranyije n’amategeko.”

Ibikoresho byatanzwe na Caritas ya Diyosezi ya Byumba, uyu wari umugororwa ubu wagiye mu buzima busanzwe, avuga ko Caritas bayishimira kuba yarabakurikiranye guhera batangiye kwiga imyuga kugeza igihe basoreje amasomo, ndetse bakabaha ibikoresho.

UWIMANA Angelique wo mu Karere ka Rubavu, na we avuga ko kuba bahawe ibikoresho hari “ibibi byinshi” bazirinda, kuko ngo hari abashoboraga gushakira amafaranga mu nzira zidakwiriye bitewe n’ubuzima bubi.

NSENGIYUMVA Jean Paul we yari afungiye muri gereza ya Nyagatare, ati “Nari ntarabona ibikoresho ariko kuba mbibonye ngiye gutangira kwiteza imbere, mbashe no gufasha abandi aho kujya kwiba.”

Umuyobozi wa Gereza ya Musanze, CSP Christophe Rudakubana yavuze ko ibi biri mu bikorwa byo kugorora mu rwego rwo gufasha abantu kwirinda kuzasubira mu cyaha.

Ati “Umuntu ufunzwe nta mwuga tutamwigisha kugira ngo nataha azawuhugireho bimurinde.”

Muri ibyo bikorwa byo kwigisha imyuga, ngo hari abafatanyabikorwa batandukanye, barimo n’abihaye Imana bafasha mu isanamitima, bakanafasha mu kwigisha imyuga abagororwa.

Umuyobozi wa Caritas ya Diosezi ya Byumba, Padiri Jean Marie Vianney DUSHIMIYIMANA yavuze ko ibikorwa bitandukanye bya Caritas byibanda ku isanamitima ariko bakaba barasanze hari ikibazo cy’abagororwa bafungurwa bakongera gufungwa bitewe no gusubira mu byo bahozemo byabafungishije.

Ati “Uyu mushinga dufite wo kwita ku bagore n’abana bafunze ngo bitegure kugera hanze bafite ibyo bashobora gukora, ni mu rwego rwo kugira ngo tubafashe kubona ubushobozi bwo kwibeshaho binyuze mu myuga itandukanye.”

Abatoranyijwe cyane ni abagore n’abana, ngo ni yo mpamvu abahawe ibikoresho ari abo muri Gereza ya Musanze na Nyagatare bitewe n’ibibazo byihariye baba bafite.

Umushinga “Rwanda Market Oriented Programme” utegurwa ukanashyirwa mu bikorwa na Caritas ya Diyosezi ya Byumba ku bufatanye na OXFAM, umaze imyaka ibiri ukorera muri ziriya Gereza.

Abasoje amasomo mu myuga ni 42 bazahabwa ibikoresho bifite agaciro ka Miliyoni 4,5Frw kuko 14 ni bo babaye babifashe abandi bazabihabwa mu cyumweru gitaha.

Mu igerageza ry’uyu muhsinga, abagororwa 40, bahuguwe mu myuga barangije bahuzwa n’abashobora kubatera inkunga. Umushinga uzakomeza guhugura abandi bagororwa mu bijyanye no kwiga imyuga.

Bamwe bahawe ibikoresho by’ubwubatsi
Umuvugizi w’Urwego rw’Amagereza, SSP Hilary Sengabo aha igikoresho umwe mu barangije kwiga imyuga igihe yari afungiye i Nyagatare
Caritas ya Diyosezi ya Byumba ivuga ko umushinga wigishije bariya imyuga uzakomeza ukigisha n’abandi
CSP Rudakubana aha imashini idoda umwe mu barangije amasomo
Biyemeje kuzabyaza umusaruro ibyo bize

Thierry NDIKUMWENAYO
UMUSEKE.RW/Musanze

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *