Fri. Sep 20th, 2024

Barange Jeremie wo mu Murenge wa Gatenga, mu karere ka Kicukiro yaganirije abaturage bo mu Karere ka Ruhango ababwira ubuhamya bw’ukuntu yabenzwe n’abakobwa 19 bazi ko yanduye SIDA nyuma muganga amusuzumye asanga ari muzima nta bwandu bw’aka gakoko afite.

Barange Jeremie wabenzwe n’abakobwa 19 avuga ko ashimishwa nuko yakiriye agakiza akava mu biyobyabwenge ubu ngo ni muzima

Barange yabivugiye mu rugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge, inda zirateguwe ziterwa abangavu n’icuruzwa ry’abantu rwateguwe n’Amatorero aterwa inkunga na Compassion International.

Uyu muturage yatanze ubuhamya bw’ubuzima bubi yanyuzemo akiri muto, kuko mbere y’uko yubaka urugo yabanje kunywa ibiyobyabwenge mu gihe k’imyaka 32 yose.

Barange avuga ko naho ashakiye na bwo urushako rwamubereye ihurizo rikomeye kuko abagore babiri bose babanye bagiye bicwa na SIDA.

Ati “Naje guhura n’ibyago mfusha  umugore wa mbere twari tumaze gushakana, nshaka undi bose bicwa na SIDA.”

Uyu mugabo  w’imyaka 62 y’amavuko avuga ko yongeye kurambagiza ngo arebe ko yakwishumbusha ariko umukobwa wese agezeho akamutera utwati.

Ngo yarambagije abakobwa 19 bose baramubenga bamubwira ko abo bagore be basize bamwanduje.

Barange avuga ko umukobwa yarambagije ku nshuro ya 20 yamwemereye bakabanza kujya kwipimisha bagezeyo bagasanga ari mutaraga nta bwandu bwa SIDA afite.

Ati “Ndashimira Imana yamvanye mu biyobyabwenge nkanayishimira ko umubiri wanjye ko ari muzima.”

Pasteur  Hategekimana Joseph uyobora Itorero EAR Paruwasi ya Ruhango, avuga ko ikibazo cy’Urubyiruko runywa ibiyobyabwenge gihangayikishije ubuyobozi n’abanyamadini bigisha Urubyiruko rubikoresha rwiga n’urutiga.

Yagize ati “Turifuza kwinjira muri buri rugo mu minsi 3 igiterane kizamara twigisha urubyiruko rwacu.”

Avuga hari abafunzwe bazira ibiyobyabwenge bagiye barangiza ibihano bakaza kwatura bavuga ko bakiriye agakiza ku buryo hari ubuhamya watuma abantu bava muri ubu bubata bw’ibibi.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine avuga ko hari abibwira ko ibiyobyabwenge bikoreshwa n’abantu baticaye ku ntebe y’ishuri, avuga ko hari na bamwe mu banyeshuri bagiye bafata bagasanga basinze bakajyanwa mu bigo by’inzererezi bataye ishuri.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu bimaze gufata intera ndende, abakora ibi byaha usanga ahanini ari Urubyiruko.”

Ndayihoranye Jean Bosco  Umukozi  wa Compassion International ishami rishinzwe Iterambere,  yavuze ko urubyiruko rugera ku bihumbi 100 rufashwa n’uyu mushinga kugeza rurangije Kaminuza kuko batibanda ku mafaranga n’ibikoresho by’ishuri, ahubwo babigisha kureka ingeso mbi.

Mukangenzi Alphonsine avuga ko ubufatanye bw’inzego n’abafatanyabikorwa buzatuma ikibazo cy’ibiyobwabwenge kiranduka
Pasteur Hategekimana Joseph avuga ko ikibazo cy’ibiyobwabwenge mu Rubyiruko gihangayikishije n’abanyamadini
Urubyiruko n’ababyeyi bitabiriye urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge
Bari mu rugendo rwo kurwamya ibiyobyabwenge n’ibindi byugarije urubyiruko

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Ruhango

By admin

One thought on “Yabenzwe n’abakobwa 19 bazi ko arwaye SIDA, nyuma basanga ari mutaraga”
  1. nibyiza icyo giterane gikwiye gutanga umusaruro kurubyiruko kuko bizafasha benshi kureka ingesombi biturutse kubuhamya bwababiretse kandi na compasion international ikomeze gufasha urwo rubyiruko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *