Fri. Sep 20th, 2024

Nyuma y’imyaka itatu y’impaka z’urudaca, kwegura kwa hato na hato kwa ba Minisitiri b’intebe b’u Bwongereza, kurebana ikijisho hagati y’u Bwongereza, Ireland, na bimwe mu bihugu bigize Umuryango wunze w’u Burayi, Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza yemeje ku bwiganze ko bugomba kuva muri uriya muryango. Ni intsinzi kuri Borris Johnson.

Borris Johnson ageze ku nteko ye mu gihe gito

Iyi ntambara ya Politiki n’ububanyi n’amahanga yatumye hegura ba Minisitiri b’Intebe babiri b’u Bwongereza. Uwa mbere yari David Cameroun na Theresa May wasimbuwe na Borris Johnson

Kuba Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza yemeje ko buva muri EU ni ikintu kiri bwandikwe mu mateka yabwo.

Biteganyijwe ko uyu mwanzuro w’Inteko uzaba itegeko taliki 22, Mutarama, 2020 hanyuma u Bwongereza bukava mu muryango w’ibihugu byunze ubumwe by’u Burayi mu buryo bweruye taliki 31, Mutarama, 2020.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Borris Johnson ari mu byishimo kuko icyo yiyemeje ubwo yatorwaga akigezeho ndetse mbere y’igihe yari yaragennye.

Kuva muri EU by’u Bwongereza byemejwe n’abadepite 231 ku badepite 330 .

N’ubwo u Bwongereza bisa n’aho bwavuye muri EU ubu haribazwa uko buzakorana n’abaturanyi babwo bawusigayemo.

Borris avuga ko ibiganiro by’ubukungu ku ngingo y’ubufatanye mu bucuruzi na EU bigomba kuba byarangiye mbere y’uko umwaka wa 2020 urangira.

Bisa n’aho yiyemeje ko u Bwongereza bugomba kwishakamo ibisubizo butabishingikirije ku bindi bihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi.

Ubwo ikemezo cyabwo cyo kuva muri EU cyatorwaga n’abagize Inteko ishinga amategeko Perezida w’uriya muryango ukomoka mu Budage wiwa Ursula von der Leyen yari i Londres.

Umwanzuro w’uko u Bwongereza buva muri EU wemejwe nyuma y’impaka zamaze imyaka itatu zigatuma ba Minisitiri b’Intebe babiri begura uwo ni David Cameroun wabuyoboye guhera 2010 kugeza 2016 na Theresa May wabuyoboye guhera 2016 kugeza 2019.

May we ubwo yeguraga ikiniga cyaramufashe ararira avuga ko kuba Inteko itemeje ibyo ayisaba ari ikintu kimubabaje cyane ariko ko yakoze ibyo yagombaga gukorera igihugu cye ‘akunda.’

Ursula von der Leyen na Borris bishimira ikemezo cy’Inteko y’uko UK iva muri EU
Taliki 24, Gicurasi, 2019 May yareguye n’agahinda kenshi

Daily Mail

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *