Sun. Nov 24th, 2024

Mu mudugudu wa Kandamira, Akagari ka Kacyatwa mu murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, uwitwa Augustin w’imyaka 53 arakekwaho kwica umugore we Agnes w’imyaka 47 akoresheje majagu nyuma agatoroka. Undi mugore witwa Uwantege na we yakoresheje majagu ayikubita umugabo we ariko ntiyapfa, arembeye CHUK. 

Uwabona Gahire Augustin yabimenyesha RIB cyanga Polisi

Amakuru y’uko uyu mugabo yishe umugore we yamenyekanye avuzwe n’umwana wabo w’imyaka 14 witwa Twagirayezu.

Mukarusagara ngo avuka mu murenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga, Clarisse Uwanyirigira yabwiye Umuseke ko uriya mugabo yishe umugore we amukubise isuka ya majagu arangije ayihisha munsi y’igitanda.

Gahire ngo yafashe igitenge cya Mukarusagara akimuzirika mu mutwe mu rwego rwo guhisha aho yamukumerekeje arangije arasohoka aragenda.

Uwanyirigira ati “ Ni byo koko Gahire yishe umugore we amukubise Majagu arangije aracika ubu ntarafatwa, twaramubuze.”

Avuga ko Gahire na Mukarusagara bari bafitanye abana umunani ariko ngo bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Umutungo munini bari bafite ushingiye ku masambu.

Clarisse Uwanyirigira avuga ko mu murenge ayoboye hajya haba amakimbirane ashingiye ku mitungo bikaba ngombwa ko ubuyobozi bwunga abayafitanye byakwanga bugasaba ko batandukana mu mahoro ubwicanyi butaraba.

Asaba abaturage gukomeza kujya bavuga aho bazi ingo zifitanye amakimbirane kugira ngo habeho gukumira hakiri kare.

 Muri uwo murenge umugore yashatse kwica umugabo we aramuhusha…

Annonciata wo mu mudugudu wa Rwintare, Akagari ka Kigabiro muri Rutunga na we ngo yakubise umugabo we majagu ku maguru, amaboko no mu mutwe ariko ntiyapfa, ubu ari mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali(CHUK).

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu ry’ubugenzacyaha  Marie Michelle Umuhoza avuga ko Uwantege afungiye kuri station ya RIB ya Kimironko.

Marie Michelle Umuhoza avuga ko urwego rw’ubugenzacyaha ruri gushakisha Gahire

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

By admin

3 thoughts on “Gasabo-Rutunga: Yishe umugore we, undi agerageza kwica umugabo we biranga…”
  1. Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hicwa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n’abagabo.Muli South Africa, buri masaha atatu hicwa umugore.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose.

    1. Igihe cyose abantu bazakomeza kwanga kumvira imana,family violence izahamaho kubeza ku mperuka.

  2. Mana tabara birakabije. Dukeneye abaganga abantu barasaze pe! None se iyo mitungo izamumarira iki afunze. Abana umunani mu kaga ko kubura ababyeyi. Ibi ni ukubyigaho ni ukuri abahanga nibashake umuti

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *