Sat. Sep 21st, 2024

Nyuma yo gukina umukino wo ku munsi wa 17 wa shampiyona, AS Kigali iri ku mwanya wa 12 n’amanota 19 n’umwenda w’ibitego 5, ihise isinyisha rutahizamu mushya imuha amasezerano y’imyaka ibiri.

Sidi Abdallah ni umwe mu bakinnyi bakomeye i Burundi

Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’umutoza mukuru wa AS Kigali, Eric Nshimiyima nyuma y’umukino yanganyijemo na Rayon Sports 0-0 yavuze ko ikipe ifite ikibazo muri ba Rutahizamu aho yifuza kongeramo abandi.

Yagize ati: “Nkuko nagiye mbivuga na mbere dufite ibibazo bya rutahizamu, twabonye uburyo bune mu kibuga twagombaga kuvanamo ibitego. Twabonye inota rimwe ariko byari byiza ko tubona atatu.”

Tumubajije abandi bakinnyi azongera muri AS Kigali, yavuze ko imaze kugura umukinnyi Kayitaba Bosco ukina anyuze ku ruhande.

Nshimiyimana yavuze ko As Kigali yamaze gusinyisha Alex Orotomel, na  Sidi Abdallah wakiniye Vital’O.

Ati “Ni umukinnyi bazi cyane i Burundi, hari n’undi usatira unyuze ku ruhande uzava muri Repulika ya Demokarasi ya Congo.”

Sidi Abdallah yahawe amaserona y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi w’imyaka 19 yatsinze ibitego 13 mu mikino 18 yakiniye ikipe ya Vital’O mu mwaka ushize, naho muri uyu mwaka nyuma yo kujya muri Rukinzo yatsinze ibitego 6 mu mikino 8 yakinnye mu gice kibanza cya shampiyona.

AS Kigali ni imwe mu makipe yakoresha amafaranga menshi mu kugura abakinnyi kuva mu mpeshyi ya 2019, aho bamwe bakunda kuyigereranya na PSG yo mu Bufaransa igura abakinnyi bahanze cyane.

Ubu iri ku mwanya wa 12 n’amanota 19 n’umwenda w’ibitego 5, irusha amanota 11 Heroes FC iri ku mwanya wa nyuma, ikarushwa na APR ya mbere amanota 20.

AS Kigali yatangiye shampiyona ihabwa abahirwe yo gutwara igikombe, ariko yagiye inganya kenshi, umutoza akavuga ko ubusatirizi bwayo budakomeye.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *