Sat. Sep 21st, 2024

Ahagana ku isaha ya 13h00 ku wa 11 Mutarama 2020, Umudamu witwa Mukansanga Providence yatemye umukobwa we witwa Valeria amukomeretsa mu ruhanga bapfa ibijumba bitetse. Byabereye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Umudugudu wa Gihomo mu gasanteri ka Cyanika.

Polisi yatwaye uriya mubyeyi uvugwaho gutema umwana yabyaye

Uwahaye amakuru Umuseke, utifuje ko dutangaza amazina ye yavuze ko yamutemye amuhora ibijumba bitetse kuko umukobwa yifuzaga kubiryaho nyina atabishaka.

Ati “Bari batetse ibijumba, umukobwa yaduhuruje atubwira ko byose byatewe n’uko batifuzaga ko abiryaho.”

Ibyo byakuruye kutumvikana no gushyamirana hagati yabo bombi, nyuma umubyeyi ahuruza abavandimwe bato b’uburiya mukobwa bamukubita bagamije kumwirukana mu rugo.

Umubyeyi yafashe umuhoro n’umujinya atema umukobwe we mu gahanga.

Mukansanga Providence yemereye inzego zishinzwe umutekano n’abaturage ko yatemye umukobwa we ariko ko na we yirwanagaho.

Police yahise ita muri yombi uriya mubyeyi n’abana be bafatanyije gukomeretsa uriya mukobwa kugira ngo hakorwe iperereza.

Abaturage bemeza ko kuva na mbere uriya mukobwa asanzwe ahohoterwa mu rugo iwabo, mu byo akorerwa harimo no kumwima ibyo kurya bitewe n’uko asanzwe arwara indwara y’igicuri imutura hasi akenshi, kumuhohotera byafashe intera nyuma y’uko atwite inda kandi nta mugabo afite.

Theogene NDAYISHIMIYE
UMUSEKE.RW

By admin

9 thoughts on “Muhanga: Umubyeyi yatemye umukobwa we bapfa ibijumba bihiye”
  1. Ubukungu bwacu mu bihugu biri munsi y’ubutayu turi abambere na 8% zirenga ariko ntabwo nari numva mu Burundi abantu batemana kubera ibijumba.

  2. Mbere ya génocide 94 , abayobozi bagishaga urwango ndetse bakumva ko abaturage bahomba gukoresha umuhoro ngo kugirango bikize “umwazi ” wabo , none kugeza ubu abanshi bakoze génocide yakorewe abatutsi 94 , bumva ko kugirango bakemure ibibazo byabo bagomba kwica bakoresheje umuhoro niyo mpamvu twumva henshi batema abantu igihe havutse amakimbirane yo mu rugo .Ibyo byerekana ko za nyigisho bahawe mbere ya 94 bakizifite.

  3. Oya , mu byukuri, ntanzara iri mu gihugu. Ariko kandi mujye mutandukanya inzara n’ubukene. Ushobora kuba ukennye ariko ukarya. Igihe utareza, ushobora gusonza. Imvura nyinshi, bishobora gutera kuburara. Bitavuze ko ibiryo bidahari. Ariko by’umwihariko hano ho, ntabwa ari inzara gusa, harimo ko uyu mwana batakimushaka muri uru rugo. Impamvu: Uburwayi bw’igicuri ntabwo abantu babusobanukiwe, babusanisha n’imyuka mibi. Kubitaraho inda y’indaro. Bahise rero bamuteragirana. Ibaze. Uyu muryango rero ufite ibibazo bikomeye, ukwiye kugenderewa, noneho haje no gukomeretsa, ni icyaha gikomeye gihanwa n’amategeko.

    1. Hari indwara itazatuvamo yo kwitirira ibibaye byose inyigisho mbi zatanzwe mbere ya Jenoside, bikaba byanatuma twerekana ko nta cyakozwe mukubikosora… Tugomba kwemera ko u Rwanda ruri mu bihugu bitarihaza mubyo umuntu akeneye byaburi munsi, cyane cyane ibyo kurya.. Tukava mugusasira ibibazo byose Jenoside.None se ko mubizi mbere na Nyuma ya Jenoside kugeza nko muri 2010… ibijumba ni byari Ibiryo biza ari nkamaburakindi, ariko barabitemanira…. Hakwiye kwiga neza uburyo ubuhinzi butey’imbere butasiga icyuho mu mibereho y’Abanyarwanda… Ntaho ubundi ibyo tubona ni bike biracyaza wamugani wa wa muhanzi.. Gusa kandi birababaje.. ubuzima bw’abanyarwanda bagiseseka buri kugenda bujya mubyago gusa abatumbagira mubukire bageze kure ariko niyo bagukoresheje muri rusange baguha azatuma uhora ubaramya… Leta ikwiye guhindura umuvuno mwiterambere… Tukagabanya gutunga abifite mu mishahara hakajyaho uburyo bwo gufasha no gushyira hamwe abahinzi bashinzwe guhinga ibihingwa ngandurarugo gusa kuri buri Kagali….guhenda kwibiribwa n’ibura ryabyo nabiha igihe gito mu Rwanda

  4. Kwicaza umuntu kuriya hasi muri panda gari ntabwo aribyo rwose, erega nubwo akekwaho icyaha ni umuntu, uburenganzira bwa Muntu bugomba kubahirizwa, akicara neza, naho hariya yicaye ntabwo ari aho kwicaza umuntu.

    1. hhh Yves we bajye babicaza muri za V8 nibwo uburenganzira buzaba bwubahirijwe,urambabaje pe,

  5. Birababaje cyane. Ababyeyi b’ubu koko ko bataye ububyeyi? Gutema umwana ubyaye ngo kuko ariye ku biryo??? Se ubwo uwa rubanda ugutuye iruhande utagira kivurira wamugaburira ? None se niba uwo mwana arwaye, aho kumuvuza no kumuba hafi baramuhohotera? Ubwo uko mbibona, n’iyo nda yavuye muri uko gutereranwa, noneho ba mucutse umumpe bakamwiyegereza atari urundi rukundo bamushora mu busambanyi. Uyu mwana Leta nimurengere, naho ubundi bazamwica.
    N’iyo twaba duke, wakumira umwana ku biryo?????
    MIGEPROF, na cya kigo gishinzwe Gender uyu mugore aradushebeje cyane ibyiza muzamusure muri gereza mumubwire asabe imbabazi ababyeyi n’abana bose .Nihanganishije uwo mwana w’umukobwa, birababaje cyane kugira umubyeyi ukubabaza, uguhuhura ari we wakaguhojeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *