Fri. Sep 20th, 2024

Nyuma yo gutangiza Gahunda ya Gerayo Amahoro mu Karere ka Muhanga, muri Kiliziya ya Bazilika ya Kabgayi hari abaturage babwiye Umuseke ko ari ubwa mbere bumvise iby’iyo gahunda. Basabye gukomeza kuyishishikarizwa, na Padiri abafasha kumva icyo igamije.

Hari abaturage bamwe bavuga ko ari ubwa mbere bumvise ibya Gerayo Amahoro

Bavuga ko kuba Polisi igiye gukomeza kuyibashishikariza ibinyujije aho basengera ari ikintu kiza cyazagera no mu zindi Paroisse.

Ku rundi ruhande hari bamwe muri bo banenga abamotari bagongera abanyamaguru mu nzira yabagenewe bita ‘Zebra crossing.’

Nyirabagenzi Clémence wari mu misa yatangirijwemo ubukangurambaga bwa GERAYO Amahoro, ku bufatanye bwa Polisi y’Igihugu n’amadini, yavuze ko bibabaje kuba hari abamotari babagongera mu nzira zabagenewe zitwa Zebra Crossing.

Nyirabagenzi avuga ko bigayitse kandi byerekana ko hari abamotari bica nkana amategeko y’umuhanda, abasaba kwikosora kandi Polisi ikajya ihana abo ibifatiyemo.

Ati: ”Mperutse kubona umumotari agonga umwana muri zebra crossing birambabaza, abatwara amagare bo ntibasiba gukora impanuka.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka  Muhanga Superintendent Bahire Anastase avuga ko kuva aho gahunda ya Gerayo amahoro itangiriye impanuka mu muhanda zimaze kugabanuka.

Ati: “Hari ibice mu Karere ka Muhanga byakunze kuberamo impanuka nyinshi mu myaka yashize ariko ubu ni nke…”

Imwe mu mpamvu avuga zatumye zigabanuka ni ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro no guhana abica amategeko y’umuhanda.

Padiri  Hakuziyaremye Celse wasomye misa yatangirijwemo iriya gahunda, yabwiye Abakristu bo muri Diyosezi  ya Kabgayi ko bagomba kwirinda impanuka zo mu muhanda abasaba kumenya umukono bagomba kugendamo, bitegeye ikinyabiziga kugira ngo kitabatungura.

Avuga ko aterwa impungenge ‘n’abatwara ibinyabiziga basinze’  bakagera ubwo bata umuhanda bakagonga.

Mu gihugu hose kuri uyu wa 12, Mutarama, 2020 Polisi yatangije mu madini bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, ikaba yizeye ko buzatuma impanuka zirushaho kugabanyuka binyuze mu butumwa abanyamadini baha abayoboke bayo uko baje guterana.

Superintendent Bahire Anastase hamwe na Padiri Celse babwira abaturage Gerayo Amahoro n’icyo igamije
Abenshi ni urubyiruko rwasabwe kuba maso mu muhanda
Superintendent Bahire aganira n’abanyamakuru…

MUHIZI ELYSEE

UMUSEKE.RW/Muhanga

By admin

10 thoughts on “Muhanga: “Gerayo Amahoro” muri Kiliziya, Padiri yabwiye Abakristu ibyo ari byo”
  1. Reka Altari ifashe na Police.Kuva na kera,amadini yakoreye ibyiza n’ibibi kuli Altari.Mu ntambara ya 1990-1994,kuli Altari basabaga abaturage kurwanya “umwanzi FPR”.Ndibuka ko abasirikare bajyaga kurwanya FPR babahaye “amashapule” ngo azabarinde amasasu y’umwanzi FPR.Aho FPR itsindiye,ubu umwanzi yabaye FDLR, igizwe ahanini na ba bandi amadini yasengeraga ngo atsinde FPR.Ibyo amadini usanga biteye agahinda.Usanga yo na Politike ari “pata na rugi”.Birababaje.

  2. Police kuri Altari nanjye byanyumije pe.! Ubukangurambaga bwa Gerayo amahoro bwagombye guhera mu tubari , restaurants, hoteli , cg ahantu habereye ibitaramo, ….

  3. cyakoze koko Kiliziya ubanza yarakuye kirazira pe ibaze DPC kuri alitari y’Imana ukuntu yiyumije akahurira akajya kuvanga amasaka n’amasaklamenu birababaje Imana ibababarire kuko muba mutazi icyo mukora.

  4. utabeshye rubanda watanga urugero rw’aho amashapule yatangiwe n’uwayatanze (Paruwasi n’umuntu). Utageze i Bwami abeshwa byinshi kabisa!!!!

    1. Wivunika muvandimwe abantu iki gihe basigaye bivugira ibyo bashaka kuko byose bijyana muri wa muriri twese turimo.Wibeshye ukagira icyo uvuga urumva ibyaha byaguhama ibyaribyo nibyo bintera agahinda njyewe kabone nubwo ibyo uvuga waba ubifitiye ibimenyetso waranabihagazeho.

  5. Ubu se babuze ahandi bagya gutangira ubu butumwa hatari muri kiliziya? hari ibintu ndeba mu Rwanda bikacanga kabisa ariko ibibyo birarenze. Ibi babyita gukungura…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *