Bateguye igiterane kigamije kwigisha ububi bw’ ibiyobyabwenge, by’umwihariko mu rubyiruko, igiterane bavuga ko ubutumwa buzakomeza igihe cyose.
Kuva tariki 09 Mutarama 2020 abahagarariye Amadini n’Amatorero batangiye ubukangurambaga mu gukumira ibiyobyabwenge mu Mirenge y’Akarere ka Gicumbi. Bavuga ko ubutumwa buzagera no mu gihugu hose.
Pasiteri Muhayemungu Joseph asaba urubyiruko gutekereza ejo hazaza, no kumenya amahitamo meza aho kuba imbata z’ibiyobyabwenge, bagatekereza cyane ku ngaruka.
Avuga ko ababishoboye bahitamo inzira yo gusenga aho kwifuza kuba abantu badafite ubwenge.
Uwababyeyi Zawadi Georgette yatanze ubuhamya ku ngaruka z’ibiyobyabwenge yahuye na zo, kuko yabikoresheje cyane, kandi agafata ubwoko butandukanye bwabyo.
Nyuma yo kwigishwa yahisemo kwegera agakiza, ubu avuga ko yakijijwe, ndetse asaba bagenzi be kwitandukanya na byo.
Agira ati: ”Natangiye nywa ibiyobyabwenge ndi umwana muto, kuva 2016 kugeza ubu narabiretse kubera ingaruka zabyo.”
Avuga ko yahereye ku itabi ry’igikamba, isigara, urumogi ndetse na mugo yarayigerageje, buri cyumweru ngo yarafungwaga yafashwe n’inzego z’umutekano.
Usibye gufungwa, ngo umuntu ubikoresha nta kintu kizima yakwimarira, atekereza aho ajya kubikura gusa.
Kuba imbata y’ibiyobyabwenge ngo bishobora kugusha mu ngeso mbi, nko kwiba, cyangwa bikaba byajyana mu busambanyi.
Cip Kazimiri Bugingo waje ahagararirwe urwego rwa Police mu giterane cyo kwamagana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ashima uruhare abahagariye Amadini n’Amatorero bagize mu gutegura igikorwa kigamije kurwanya ibiyobyabwenge.
Ati : “Abanyamadini n’Amatorero ni abatanyabikorwa beza ba Police mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge, kuko ari ikintu kibata umuntu kikamukura mu byo yarimo kikamutegeka gukora ibitari mu nzira nziza.”
Yasabye abaturage ko aho babonye unywa ibiyobyabwenge cyangwa ubicuruza, bagomba gutangira amakuru ku gihe, ndetse buri umwe akaba ijisho rya mugenzi we.
Iki gikorwa mu Karere ka Gicumbi, cyahereye mu Mirenge ya Byumba, Kageyo, Rukomo, Manyagiro, ndetse bakagenda batanga ubutumwa ku Bigo by’Amashuri, no mu dusantire tw’ubucuruzi turangwamo abacuruza inzoga zitandukanye.
Igiterane k’iminsi itatu cyarangiye ngo bazakomeza ubufatanye bwo kwigisha igihe cyose ikibazo k’ibiyobyabwenge kitarabonerwa umuti.
EVENCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/ GICUMBi