Sun. Nov 24th, 2024

Mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 12, Mutarama, 2020 umubyeyi witwa Béatrice Bayavuge yiciwe mu ishyamba ubuyobozi bw’Umurenge wa Giheke buvuga ko ryahoze ari irya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, iryegurira abikorera. Umugabo we waje gutabara mu ba mbere  avuga ko umugore we yari atwite inda y’amezi atanu.

Uriya mubyeyi bamusanze mu ishyamba yapfuye( Photo@Impamba.com)

Bayavuge yavaga mu kagari ka Kamashangi atashye mu kagari ka Kigenge, mu murenge wa Giheke.

Ngo ageze mu ishyamba rihari abagizi ba nabi baramufashe baramuniga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke Jean de Dieu Hagenimana yabwiye Umuseke ko abagizi ba nabi bamucuje bamusiga yambaye ubusa.

Ati:“Aho bamwiciye ni mu ishyamba rinini rya Leta, bita ishyamba rya Minagri ariko ryeguriwe abantu ku giti cyabo. Twasanze nta kintu yambaye kandi nta n’igikapu cyari hafi aho.”

Hagenimana avuga ko bakeka ko abishe Bayavuge babanje no kumusambanya kuko basanze imyenda ye iri hirya y’aho umurambo we wari uri.

Avuga ko nyuma yo kubona buriya bwicanyi ubuyobozi bw’Umurenge bwakoresheje inama y’umutekano n’abaturage n’inzego z’umutekano basaba abaturage gukaza irondo.

Jean de Dieu Hagenimana asaba abaturage gukomeza kuba maso, kandi bakirinda guca muri ririya shyamba bwije kandi bari bonyine.

Béatrice Bayavuge yari afite umugabo n’abana ikenda akaba yari atwite inda ya cumi. Yari afite imyaka 44 y’amavuko.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha buvuga ko amakuru y’urupfu rwa Bayavuge rwayamenye kuri uyu wa 12, Mutarama, 2020 rutangira iperereza.

Buriya bwicanyi bwabereye mu murenge wa Giheke
Ni mu Karere ka Rusizi

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

5 thoughts on “Rusizi: Umubyeyi ‘utwite inda y’amezi 5’ yiciwe mu ishyamba”
  1. Ubusambanyi bwafashe indi ntera.Kimwe n’ubundi bugizi bwa nabi.Iyi si yacu koko iragana hehe?Ntabwo ibi bintu kera byabagaho.Abantu bakiri bato bubahaga umubyeyi.

    1. Rwose RIB ikore ibishoboka ishakishe aba batindi b’abicanyi buzuye ubunyamaswa. Ni akumiro.

    2. Gusambanya abagore n’abakobwa warangiza ukabica bimaze gukabya hano mu Rwanda.Ababikora babiterwa no gutinya itegeko rishya rihana ba Rusambanyi.Ikindi kandi,biterwa nuko bafata abagore n’abakobwa baziranye,noneho akamwica kugirango atazamushinja.Ariko baribeshya kuko imana ibabona.

      1. Si ngombwa kuba muziranye ngo atazagushinja,kuri ubu uretse kukubura,naho muri iki gihugu nta kosa wakora ngo uvuge ngo ntuzamenyekana

        1. Aho uribeshye cyane. Abatwara abantu bakaburirwa irengero wibwira ko batamenywa? Ubona arinde ubakoraho?!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *