Perezida Paul Kagame uri i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu nama ikomeye yiga ku iterambere rirambye, ari no mu batanze ibihembo byahawe abagize ibikorwa by’indashyikirwa mu Iterambere rirambye ryagiriye akamaro abatuye Isi.
Perezida Kagame wagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ejo hashize ku cyumweru, uyu munsi yazindukiye mu gufungura iyi nama y’icyumweru.
Mu gikorwa cyo gufungura iyi nama hanatanzwe ibihembo bizwi nka Zayed Sustainability Prize byahawe ababaye indashyikirwa mu bikorwa by’Iterambere rirambye byagiriye akamaro ikiremwamuntu.
Perezida Paul Kagame na we uri mu batanze ibihembo, yatanze igihembo cyo mu kiciro cy’abagize uruhare mu kuzamura ikwirakwizwa ry’amazi cyahawe Ceres Imaging.
Iyi nama ikomeye, ihuriza hamwe ibihugu byinshi ku Isi, yafunguwe n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan wanitiriwe biriya bihembo.
Iyi nama imara icyumweru, iganirirwamo imishinga inyuranye igamije kuzamura Iterambere rirambye n’Ubukungu bw’ibihugu binyuranye.
Perezida Kagame kandi yanahuye na mugenzi we Mohamed bin Zayed baganira ku mikoranire n’Ububanyi bw’ibihugu byombi ubu bifite za Ambasade muri buri kimwe.
Uretse Perezida Kagame, Mohamed bin Zayed yanahuye n’abakuru b’ibihugu nka Armenia, Seychelles na Fiji Islands.
Umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu warushijeho kuba mwiza kuva mu mwaka ushize ubwo iki gihugu cyafunguraga ambasade yacyo mu Rwanda mu ntangiro za Werurwe 2018.
Mu mpera z’Ugushyingo 2018, Hazza Mohammed Falah Kharsan Al Qahtani uhagaragariye iki gihugu mu Rwanda yasuye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirentse.
Icyo gihe Ambasaderi Hazza Mohammed yabwiye Abanyamakuru ko kuva hashyirwaho Ambasade umubano w’ibihugu byombi warushijeho gukomera.
Umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ushingiye ku nkingi 11 zirimo izerekeye Uburezi n’ishoramari.
UMUSEKE.RW
Twebwe nta na kimwe baduhaye nk’uRwanda se? Ntabwo bazi ibitangaza twakoze mu iterambere ku rwego rw’isi? Ariko bya bihembo na ya mashimwe byo hagati ya 2012 na 2015 ko nta na kimwe duheruka byagenze bite? Aho ntitwaba twaragambaniwe n’abazungu?
Twe twihutisha iterambere dusenyera abakene batuye muri za nyakatsi no mu bishanga. Ubudasa bwacu!!