Fri. Sep 20th, 2024

Itsinda ry’abantu bane bakurikiranyweho kwiyitirira inzego za Leta zirimo Police bakambura abaturage amafaranga arenga Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, uyu munsi Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga bari bajuririye rwemeje ko bakomeza gukurikiranwa bafunze by’agateganyo iminsi 30.

Aba bantu bane Ndaruhutse Jean Claude, Ndahimana Emile, Akimana Chantal na Karera Faustin barimo babiri biyitiriraga ko ari abapolisi abandi ko ari abakozi b’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruri I Nyanza.

Mu minsi ishize baburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhango ku ifunga ry’agateganyo, rutegeka ko bakurikiranwa bafunze by’agateganyo iminsi 30 kuko ibyaha bashinjwa bikomeye.

Bajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwakira ubujurire bwabo ruranabuburanisha.

Uyu munsi rwafashe ikemezo ko aba bantu bane bakomeza gukurikiranwa bafunze by’agateganyo iminsi 30

Urukiko ruvuga ko  aba bashinjwa  gukoresha inyandiko mpimbano z’uko  bakorera  inzego za Leta zirimo Polisi y’Igihugu na ruriya rukiko rw’I Nyanza.

Urukiko ruvuga kandi ko aba bose bacurishije n’izindi nyandiko zo kwa Muganga zemeza ko bamwe bafite uburwayi bwo mu mutwe, abandi ko bafite ibikomere batewe n’intambara yo kubohora igihugu.

Urukiko ruvuga ko iki kemezo ku ifungwa n’ifungura cyari cyafashwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango kigomba kugumaho kuko ibyagezweho mu Iperereza ry’Ibanze bigize impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha baregwa.

Urukiko rwanzuye ko ibisobanuro abaregwa batanze bidafite  ishingiro ko  bakomeza gufungwa iminsi 30 mu gihe hakorwa Iperereza.

Ruvuga ko indwara bitwaza zavurirwa no muri Gereza bafungiyemo.

Ibyaha aba bashinjwa Urukiko ruvuga ko babikoze ku manywa y’ihangu babanje kuzirika no gutera ubwoba abaturage.

Ubushinjacyaha buvuga ko bariya bantu babanzaga gutata abantu bafite imanza mu nkiko, bakajya kubatekera umutwe kugira ngo babarye amafaranga yabo.

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga

By admin

One thought on “Muhanga: Urukiko rwisumbuye rwemeje ko bane biyitirira Inzego bafungwa Iminsi 30”
  1. Ubucamanza bwacu ni byenga gusetsa. Urugero natanga na za FDLR na FLN bafashwe ariko mu minsi 30 bari bagejejwe mu rukiko hari umudamu aho w’umunyarwandakazi uba mu Rwanda ufunzwe ukwezi kwararangiye kuko yafashwe 27/11/2019. Ngo we kuko aregwa ibyaha biremereye ngo bafite uburenganzira bwo kumugumana iminsi 90 atagejejwe imbere y’ubucamanza ukibaza ari ba Bazeye na Sankara n’abandi umuntu u Rwanda rutinya ku buryo iperereza risaba iminsi 90 uwariwe murabo? Hari ikibyihishe inyuma kuko bitumvikana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *