Itsinda ry’Inzobere rivuye mu Bwongereza ryashyize ibishushanyo ku nkuta z’Ibitaro abana barwaye amaso n’abayabazwe bavurirwamo, ngo azafasha ko biyibigaza ubuzima bwo mu Bitaro.
Inyubako nshya yagenewe abana barwaye amaso, niyo inzobere zasize amarangi.
Umuyobozi w’itsinda ry’Inzobere, Achlin de Schman avuga ko ibi bakoze atari ibihimbano, ko no mu Bitaro by’abana iwabo babikora kandi bigatuma abana barwaye amaso badatinya abaganga.
Ati: “Ubusanzwe abana bakunda ibishushanyo, iyo baje kwivuza biba ngombwa ko bagira ibibarangaza bakareka kwiyumvisha ko bari kwa Muganga.”
Umuyobozi w’Ibitaro by’amaso, Dr. Tuyisabe Théophile avuga ko bateganya gutandukanya abana barwaye amaso n’abakuru kuko bashobora kwanduzwa izindi ndwara n’abakuru barwaranye.
Avuga ko amabara bashyizemo hari azajya atuma umwana wabazwe amaso agira amatsiko yo kureba.
Yagize ati: “Turateganya gushyiramo n’ibikinisho kuko abana babyishimira.”
Abana bakunze kwibasirwa n’indwara z’ishaza, gukomereka, gukuba amaso, Kanseri n’indwara y’imirari.
Mu mezi abiri ashize abana barenga 150 bavuwe amaso harimo n’abo yakize burundu.
MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Kabgayi.