Sun. Nov 24th, 2024

Ejo hashize tariki ya 13 Mutarama 2020, ba Minisitiri batanu barimo uw’Umutekano, Gen Patrick Nyamvumba, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Anastase Shyaka na Dr Mutimura Eugene w’Uburezi basuye ibice bitandukanye bihana imbibi na Uganda bareba uko imibereho yabo yifashe n’ibibazo byabo.

Minisitiri Gen Nyamvumba na Prof Shyaka basuye abaturage b’i Gicumbi

Muri uru ruzinduko kandi hari harimo Minisitri w’Inganda n’Ubucuruzi, Soraya Hakuziyaremye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrict n’Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Dr Musabyimana  Jean Claude.

Basuye ikigo Nderabuzima cya Murindi  kiri mu murenge wa Kaniga gikorera ahari amanegeka kuko kiri hejuru y’umusozi, bareba niba cyakwagurwa cyangwa kikimurirwa ahandi.

Umuyobozi  w’iki kigo nderabuzima, Nzanzu Ngarambe Jean Claude yavuze ko bimwe mu bice by’iki kigo byibasiwe n’inkongi y’umuriro bikaba byariyongereye ku zindi mpungenge z’uko kiriya kigo Nderabuzima kiri ahantu hahanamye.

Aba bayobozi mu nzego nkuru kandi basuye igishanga cya Gatuna cyahawe abaturage n ‘ingabo za RDF gikunze kwibasirwa cyane n’umwuzure.

Aba baminisitiri barebye icyakorwa kugira ngo abahawe iki gishanga ntibakomeze gukorera mu gihombo.

Abaturage bo bavuga ko iki gishanga gifite imiferege mito ku buryo iyo amazi ahe ari menshi arenga akajya mu mirima.

Banasuye isoko ryubakiwe abaturage ku muhanda werekeza Gatunam rigamije gufasha abakora urujya n’uruza ku mupaka.

Igisenge k’iri soko kigeze gutwarwa n’umuyaga, bariya bayobozi bakaba barebye uko ryanozwa kugira ngo rikomeze gufasha abakundaga kujya guhahira muri Uganda.

Banasuye inyubako ziri kubakwa ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda n’u Rwanda, basanga imirimo yo kubaka izi nyubako irimbanyije.

Banarebye Umudugudu w’Ikitegererezo uri kubakwa mu murenge wa Rubayauzatuzwamo abatishoboye n’abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yabwiye Itangazamakuru ko uru rugendo rwari rugamije kureba ibibazo bibangamiye iterambere ry’abaturage

Ati “Turebe icyo bakeneye haba mu buhinzi, mu burezi, turebe ibibura tuganire nk’inzego za leta tubibonere hamwe dufate ingamba zo kuzamura imibereho y’ abaturage.”

Avuga kandi ko abaturage badakwiye kujya gushaka serivisi hanze y’igihugu cyabo bityo ko bariho bakorana n’inzego zinyuranye kugira ngo serivisi zose umuturage yakenera azegerezwe.

Ku Mudugudu w’ikitegererezo wa Rubaya
Basuye n’isoko rigamije gufasha abaturage
Ikigo Nderabuzima kiri ku musozi cyasuwe

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

By admin

7 thoughts on “Gicumbi: Abarimo Nyamvumba na Shyaka basuye abaturiye umupaka bareba imibereho yabo”
  1. Buriya se bariya bayonozi bazi umugera w’inzara jo iubuzwa kwambuka umupaka uwuturiye, hakurya mwarashyingiranye muri umuryango?! Inyungu za polotiki ntizikwiye gushyira abaturage mu kaga k’inzara.

    1. Ariko kuki abanyarwanda bamwe bumva ko bazabaho ari uko amaso yabo bayahanze Uganda. Niba hari n’inzara, igisubizo si ukwirukira Uganda. Akarere ka Gicumbi gafite imisozi yera cyane kandi n’abanyarwanda ni abakozi. U Rwanda ni ruto ariko ibihahingwa byatunga abanyarwanda kandi abanyarwanda bagasagurira amasoko yo hanze.

    2. Ariko uzanatubwire impamvu mu mutwe wawe umupaka = inzara?!!!! Aho ntushonje “mu mutwe” ku buryo ikivuzwe cyose kirebana na biriya bice by’igihugu uhita uremba? Nta kindi kivugo ugira kitari inzara?

  2. Mu gihe tugezemo ntabwo dukwiye kuba ba nyamwigendaho

    Umubano n’ubutwererane ni ngombwa hagati y’ibihugu. Ibyo byahozeho, biriho, kandi bizahoraho.

    None se kuki iyo abayobozi barwaye bajya kwivuriza mu bihugu byo hanze, kuki se abana babo bajya kwiga mu mashuri yo mu bihugu byo hanze.

    Urwanda rukwiye gutsura umubano mwiza n’ibihugu byo hanze, cyane cyane ibituranyi, bityo abaturage bagashobora kujya bagendererana bakanahahirana, ibicuruzwa nabyo bigatemberezwa nta nkomyi.

    None se ihame rya EAC ryerekeye “free movement of people and goods”/libre circulation des biens et des personnes” rizubahirizwa gute niba abaturage b’igihugu runaka basabwa kuguma mu gihugu cyabo gusa ngo barihagije!!!??

  3. Wowe wiyita Bazigira Says, banza ukurikirane ubuhamya bw’abanyarwanda Uganda yohereje mu Rwanda urabona kumenya ubugome abo bantu bakorewe. Uko babambuye ubyabo, uko bafunzwe bazira akarengane nibwo uzamenya ko abantu bacu bagomba kurengerwa kuko dufite ubuyobozi bwiza. Umwa, umunyarwanda afite agaciro mu gihugu cye kandi icyo uburiye iwawe ntabwo wajya kugishakira iwabandi. Rwose hagomba kuba iherezo ryaka gasuzuguro. Umunyarwanda iyo ari Uganda, abagande ntabwo bamuha agaciro nk’ikiremwamuntu. Umwa uko abagande bavuga: icyo n’ikinyarwanda cyice, uranyumvira, mwakwihaye agaciro abanyarwanda! Naho abirirwa basakuza, ntabwo mushyira mu gaciro rwose, nimutekereze bagenzi bacu bari muri za gereza, abirirwa bahingira abayibozi, abakubitwa, abanyagwa ibyabo, ……. obi bigomba kugira iherezo. Mu Rwanda, turarya ntacyo tubaye rwose kandi dufite intego yo kwiha agaciro ntidusuzugurwe, murakoze.

    1. Nibyo rwose hari abanyarwanda bumva ko utakirira i bugande, abo baba ageze mu rwego rwo kuba bigerera aharenze i bugande hakaba nabakuze bumva ko ugiye i buganda agaruka agakira niyo yazana isafuriya n’ itara rya peteroli nkaya ndirimbo tutibagiwe nabarongoyeyo abagore ba kabiri . Abo rwose barahombye, kuko niba yajyanaga i bugande Rwf 100k akaranguraubu abona ko hano mu rwanda ntacyo yayashoramo ngo yunguke, uwo rwose aba yumva wamureka akagenda kuko avuga ati uganda ntifunga buri munyarwanda gutya gusa . Umunyarwanda lambda waryaga kawunga ivayo cyangwa agasiga abana be gikotoro ivayo we yumva wareka ibintu bikinjira. abo bose nibahumure itera amapfa niyo nayo itanga aho bahahira byose ni mumutwe, buriyaa by June bizaba byakemutse

  4. Muraho erega ubundi tutihaye agaciro ntawakaduha umunyarwanda ntakwiriye kubaho ababazwa n’amahanga kd mu Rwagasabo amahoro ahinda rrka dufashe abahorana inzara bumva ko izashiririra kumupaka wa uganda muribeshya kuko umwanzuro w’zi bwacu n’nyamibwa abavandimwe , ababyeyi, ndetse n’inshuti barikubabarizwa uganda none ngo wowe inzara irakwishe ikibazo ni mindset. Ukwiye kuyihindura ntiwikunde bigeze aho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *